Huye: Hakozwe umuganda wo guhingira abana biga muri 12ybe
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ku bigo by’amashuri by’i Huye 35 byose birebwa n’iyi gahunda hakozwe umuganda wo guhinga imyaka izaherwaho mu kugaburira aba banyeshuri bagarutse ku ishuri umwaka utaha.
Iki gikorwa cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 8/11/2014, cyakozwe n’ababyeyi baturanye n’ibigo by’amashuri, bafatanyije n’abagize inama njyanama y’akarere bagiye bajya gukorera uyu muganda mu mirenge bahagarariye muri njyanama.
Icyari kigamijwe ngo ni ugutuma hazaboneka ibiryo byo kunganira imisanzu ababyeyi basabwa kuko bakunze kugaragaza ko bakennye, bakaba batabona amafaranga yose ya ngombwa mu kugura ibyo kurya abana babo bakeneye.
Christine Niwemugeni, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, asobanura iby’uyu muganda agira ati “iyi gahunda yo guhingira abanyeshuri twayitangije kubera ko twabonaga hari ababyeyi batarimo babasha kwishyura amafaranga y’imisanzu akenewe nk’uko bari bagiye babyiyemeza”.
Akomeza agira ati “Mu kuganira n’ababyeyi rero, bagaragaje y’uko kimwe mu bisubizo ari uko mu gihe cy’imvura twazahingira abanyeshuri ibishoboka. Birimo ibyera vuba nk’ibijumba, ibigori, ibishyimbo,... icyo gihe noneho bikazatuma batanga amafaranga make”.
Uyu muyobozi anavuga ko iyi gahunda yari yatangiye mbere ku bigo bimwe na bimwe, hanyuma iki gikorwa cy’umuganda udasanzwe ku bigo by’amashuri byose kikaba cyari icyo gutuma n’ibigo byari byasigaye na byo bitangira.
Ibi biri guhingwa ku mashuri ariko ngo ntibizaba bihagije bizunganirwa n’imisanzu y’ibyo kurya, cyangwa amafaranga bizatangwa n’ababyeyi biturutse ku mikoro bafite ndetse no ku byo bazemeranywaho.
Ese ibiri guhingwa byaba ari ibizafasha abana bakomoka ku babyeyi bake nnye?
Reverend Pasteur Prof. Viateur Ndikumana, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Huye, ati “ibyo by’ababyeyi bakennye, inama y’ababyeyi kuri buri kigo ni yo izagena uko bafashwa”.
Gutanga umuganda wo guhingira abana birutira bamwe mu babyeyi gusabwa imisanzu
Ababyeyi b’i Huye b’abakene bafite abana biga muri 12YBE batekereza ko byaba byiza bagiye batanga imibyizi yo guhingira abana mu masambu y’amashuri bigaho, aho gusabwa imyaka yo kubagaburira ku ishuri cyangwa amafaranga yo kugura ibyo kurya bikenewe.
Umwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Mbazi agira ati «hari abavuga ngo tutabonye amafaranga tuzatange ku myaka twejeje. Ariko kuba ufite abana batandatu, bakakubwira ngo ukureho ibyo kugaburira umwe ku ishuri, ntabyo twabona. Kwaba ari ukwica abasigaye mu rugo. Njye nahitamo guhinga mu isambu y’ikigo ».
Mugenzi we na we ati « n’ubwo twajya duhinga kabiri mu cyumweru ku ishuri ntacyo byaba bitwaye. Hari nk’umuntu uba afite abana batatu bane biga. Wazajyana ibiryo ku ishuri se, abasigaye bagatungwa n’iki? Ariko tugiye duhinga, bagasarurira hamwe ku kigo, abana bajya babasha kurya kandi bagakurikira amasomo neza».
N’ubwo ababyeyi bamwe bo mu karere ka Huye badatanga amafaranga yo gutuma abana babo babasha gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, si uko batumva icyo bimaze ahubwo ngo ni ukubera ubukene.
Marcella Nyiransabimana ni umwe muri aba babyeyi wo mu murenge wa Mbazi. Agira ati “Ku ishuri umwana wanjye yigaho bari batwatse amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi. Nta mafaranga nigeze mbona yo kumutangira. Igihe cyose arataha, ni n’amahirwe ko ishuri riri hafi».
Akomeza agira ati « iyi gahunda cyakoze ni nziza, kuko byorohereje abana bataha kure. N’utaha hafi kandi abashije kurira ku ishuri byamugirira akamaro akajya abona umwanya wo kwiga mu gihe batarasubira mu ishuri».
Sibomana, umuturanyi we, na we ati « Mfite umuryango w’abantu batandatu, ariko kugira ngo ubashe kubona ibyo bitanu, ubashe no kubona atunga wa muryango, wenda wahingiye amafaranga 700, ni ikibazo gikomeye. Umwana wanjye aravunika iyo aza kurya saa sita kuko kuva ku ishuri ujya mu rugo ari iminota mirongo itatu. Akenshi anagera ku ishuri abandi binjiye ariko nta kundi nabigenza».
Sibomana uyu anatekereza ko wenda icyamworohereza ari uko yajya afata ku byo yejeje akabijyana ku ishuri. Ariko na none, ngo guhingira ku ishuri ibyo umwana we azarira yo byo kuri we ni akarusho.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa nk’ibi biba ari byiza cyane kuko bifasha ku buryo butaziguye abaturage noneho kuba ari noneho n’abana bato ni gikorwa cyiza cyane
kwishakamo ibisubizo bisanzwe mu muco wacu nk’abanywanda niyo mpamvu iki gikorwa cyo gufasha ibi bigo ari cyiza hubwo cyanakomereza ahandi kuko kirimo ibisubuzo byinshi