Huye: Gushaka imibiri ahacukurwaga umusingi bisojwe habonetse 39

Nyuma y’uko tariki 2 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bugacya ishakishwa neza hakaboneka 35, imirimo yo kuyishakisha yarangiye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023 hamaze kuboneka 39.

Aha ni ho hakuwe imibiri 39
Aha ni ho hakuwe imibiri 39

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye Kigali Today ko urebye imirimo yo gushakisha imibiri yarangiye mu gace yari yabonetsemo.

Yagize ati “Keretse habonetse andi makuru, ariko hariya byari byasojwe.”

Kuri ubu ngo hafashwe abantu bane baturiye ahabonetse iyo mibiri, kugira ngo babazwe n’andi makuru akenewe, bityo hamenyekane ba nyiri iyo mibiri no kugira ngo humvwe niba nta yindi yaba iri muri ako gace.

Muri bo harimo umusaza uhaturiye ari na we nyiri isambu yabonetsemo imibiri, abakobwa be babiri harimo nyiri inzu yari igiye kubakirwa urugo n’umuturanyi utuye hepfo ye, hafi cyane n’ahabonetse imwe mu mibiri.

Abatuye mu gace kagaragayemo iyo mibiri bavuga ko urebye harimo iy’abantu bakuru n’iy’uduhinja, hakabamo n’uw’umuntu mukuru bigaragara ko yari muremure kandi munini.

Ikindi babonye ni uko bashobora kuba baratabwe bambaye ubusa, kuko nta myenda yagaragaye nk’uko ubusanzwe bijya bigaragara ahabonywe imibiri. Ngo babasanganye akenda kamwe gatukura, udukweto tw’umwana tw’imbusane n’akayiko.

Imibiri myinshi kandi ngo yabonetse hafi y’urugo rw’uwateganyaga kubaka uruzitiro, ariko hari n’indi yabonetse hirya gato, harimo n’uwabonetse mu mizi y’igiti cyatewe nyuma ya Jenoside.

Aba kandi bagaya nyiri isambu yabonetsemo imibiri kuko batekerezaga ko yari azi neza ko ihari, kuko ngo bamubajije ba nyirayo, yavuze ko ari iy’abantu bapfuye muri Ruzagayura.

Hari uwagize ati “Ese Ruzagayura, ko umuntu yabaga ashonje yishwe n’inzara, hari uwari kubona imbaraga zo guhamba, kandi bagatondekanya abantu, bakarimiraho? Hari umusaza watubwiye ko muri Ruzagayura uwapfaga bamujugunyaga mu ishyamba akaribwa n’impyisi, kandi ngo akenshi uwamujugunye yategerezaga ko zimutwara akabona gutaha.”

Hari n’abagira bati “Twarumiwe, twasanze duturanye n’ibikoko. Kugira ngo abantu bavuge ngo ntibari babizi kandi bataranahunze, ntaho bagiye?”

Muri rusange kandi batekereza ko muri ako gace, hashobora kuba hari imibiri itari mikeya y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaragaragazwa, kuko ngo ari hafi y’ahari bariyeri yiciweho abantu.

Meya Sebutege aboneraho kongera gusaba abazi ahaherereye imibiri y’abishwe muri Jenoside kuhavuga, kuko biruhura imitima ku bamenye aho ababo bari hanyuma bakabashyingura mu cyubahiro. Avuga ko ni n’inzira yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimudakubita imbwa ntizizavuga mushake indembo muhagare abagore bali bahatuye muli génocide nabandi baho hafi indembo imwe kukibuno ntakubabarira murebe ko amakuru mutayabona nababwiye ko kuneza ntamakuru batanga aliko aho mwabingingiye ntimuruha ahabonetse abishwe umudugudu bawufate bose abali batuye aho murebe ko badatobora

lg yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka