Huye: Gukuraho insina mu mujyi bigamije isuku - Ubuyobozi

Ku itariki ya 17 Mutarama 2020, mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo gusukura umujyi, hatemwa ingo z’imiyenzi n’insina.

I Cyarwa hamwe mu hari urutoki rwatemwe
I Cyarwa hamwe mu hari urutoki rwatemwe

Iki gikorwa cyakozwe n’abantu bagiye bazanwa n’inzego z’ubuyobozi, cyababaje abagikorewe ahanini binubira ko babonye bibagwaho, badahawe igihe cyo kwitegura.

Umubyeyi umwe utuye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba, avuga ko umuyobozi w’umudugudu yamuzindukiye agatangira gutema insina ziri ku rugo rwe, atanamusuhuje nyamara yari amunyuzeho.

Agira ati “Narabyutse mu gitondo, mfata igikoma mpa umwana. Ngiye kubona mbona umukuru w’umudugudu aje atambukana ibakwe, ntiyamvugisha, ahera ku biti nanikagaho imyenda arasaguza, hamwe n’abo bari kumwe birara mu rutoki insina barararika.”

Akomeza agira ati “Mpita numva ndacimbutse! Mfatwa n’igikanu n’umugongo, ngize ngo ndavuga ngo araje ahamagare RIB intware. Nta kindi navuze.”

Umuturanyi we na we ati “Njyewe narabyutse nsanga insina bazitemye zose, hasigayemo imwe yonyine. Mbana n’ubumuga, ntaho kuba ngira.”

Abatemewe ingo bavuga ko byabasize ku gahinga ku buryo batakibona aho biyuhagirira cyangwa ngo banike utwenda tw’imbere kuko byose babikoreraga mu gikari. Abajura na bo ngo barabahangayikishije cyane kuko basigaye binjira mu rugo nta kibatega.

Ku bijyanye no gutemerwa intoki, amarira ni menshi ku batuye i Cyarwa kuko n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwavugaga ko budashaka insina mu mujyi, abanyacyarwa abenshi bafite intoki, si insina imwe imwe.

Bagaragaje akababaro bafite muri aya magambo :

“Bantemeye insina nyinshi z’ibitoki biribwa, ubu sinzi uko nza kubaho kuko ari zo nakuragaho agasabune na mituweli.”

“Urutoki rwari runtunze, rukandihira amafaranga y’ishuri y’abana, nkakuramo mituweli, nkabasha kugura imiti y’umuvuduko w’amaraso mpora nywa. Natemaga rimwe bakampa nk’ibihumbi 20.”

“Umuntu azabaho atarya agatoki atarya akaneke, atanywa igikoma, Bwaki iraje ibice!.... Wotsaga igitoki umwana ahitwa, agahita afuma. Ubu se koko abana bacu baraza kumera gute?”

“Insina wayicagaho igitoki abana batatu, batanu bakararira. None se uyitemye nta kindi kintu uhateretse bizagenda gute?” Ku gisubizo cy’uko ku ngo haterwa imbuto, imboga n’indi myaka migufiya ndetse n’indabyo, uyu mubyeyi agira ati “None se ko indabo zisarurwa n’inzuki, zisarurwa n’abantu?”

“Iyo baduha igihe cyo kwitegura”

Bamwe mu binubira gutemerwa ingo n’insina bavuga ko iyo baza kubaha igihe gihagije cyo kwitegura amarira yabarenze ubu ntayo baba bafite.

Uwitwa Yozefu Musabyimana ati “Nanjye nemera ko imiyenzi iteza ibigunda mu mujyi. Ariko iyo baza kuduteguza mbere y’igihe, twari kugenda tubikuraho buke bukeya, dutera bwa bunyatsi, umujyi wacu ugasa neza. Ariko bidukubirana. Nk’ubu hari abafite amasaka yari ageze kubagarwa bari kubwira ngo nibayaharure.”

Insina n'ingo zubakishije ibiti nk'imiyenzi n'imihati cyangwa imbingo zakuweho
Insina n’ingo zubakishije ibiti nk’imiyenzi n’imihati cyangwa imbingo zakuweho

Umubyeyi baturanye we yagize ati “Nibaduhe byibura umwaka umwe cyangwa ibiri, noneho dushake abakiriya batugurire, hanyuma dushake ahandi hantu twajya gutura kuko kuba hano byo ntibigishobotse.”

Uwitwa Mutuyimana we yifuza ko babemerera kugabanya insina, aho gusanga ku kigundu nk’eshanu ugasangaho ebyiri, ariko ntizikurweho burundu kuko zibafitiye akamaro.

Icyemezo cyafashwe muri Nzeri 2019

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko icyemezo cyo gusukura umujyi cyafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2019.

Icyo gihe hemejwe ko ingo z’imiyenzi n’izigizwe n’ibindi bikoresho bitaramba nk’imbingo n’imiseke zigomba gukurwaho, n’abafite insina mu mujyi ndetse n’abahahinga amasaka bagasabwa kubikuraho.

Icyo basabwaga ni ugutera indabo n’utunyatsi twiza ku miharuro cyangwa bakahahinga ibihingwa bigufiya nk’imboga, ingo na zo bakazubakisha ibikoresho biramba nk’amatafari ahiye.

Icyari kigamijwe si isuku gusa kandi, ahubwo no kugira ngo ubutaka bukoreshwe icyo bwagenewe, kuko ngo byagaragaye ko guhinga ku butaka bw’ahagenewe guturwa bituma abantu babura aho batura bakajya kubaka ku butaka bwagenewe guhinga.

Ati “Icyo dushaka ni uko ubutaka bwo mu mujyi bwubakwaho amacumbi, kugira ngo n’abaje gutura mu mujyi wacu uri kugenda utera imbere babone aho bacumbika.”

Ku kibazo cy’uko hari abavuga ko batunguwe no gutemerwa ingo n’intoki nyuma y’amezi atatu gusa iki cyemezo gifashwe, uyu muyobozi avuga ko igihe bahereye babivuga bibwiraga ko ntawe utabizi, ariko ko aho bigeze bagiye kuzajya bagenda urugo ku rundi, bakumvikana ku gihe bazabyubahiriza.

Yongeraho ko abataramenye iyi gahunda bayitewe no kutitabira ibikorwa rusange nk’umuganda ndetse n’inteko z’abaturage, bityo agasaba buri wese kubyitabira kuko ari byo ahanini bitangirwamo amatangazo ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

IBIJUJU GUSA

PHILBERTO yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Njye nsanga umujyi Wa huye ibihabera ari ubuhubutsi gusa abaturage barashonje kuburyo bugaragara utemye insina ububujije gihinga amasaka,ibigori,utemye Ingo zabantu ni ubukunguzi nababanje bagiye bakungura bibakoraho ndumva sebutege yakwigira kubyabaye kubambere akareka guhubuka yicisha abantu inzara

Kevin yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Please stop this madness. When all over the world, people are involved in urban farming (South Africa, New York,...), a MAD executive is sentencing poor people to starvation in the name of some phantomatic idea of "clean city". No matter how small you can do, just try to stop this madness.

Eugene Uwimana yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Bazakore urugendo shuri mu ntara y’uburasirazuba barebe Aho abaturage bageze bubakisha amakaro ku nkuta z’inzu zabo noneho babigishe uburyo abaturage bakorana n’inzego z’ubuyobozi bakesa imihigo nta nduru zibaye ku misozi cg byancitse ku mbuga nkoranyambaga.
Igikombe cy’imiyoborere myiza no kwegera abaturage 2020 bazagihe intara y’Uburasirazuba pe.

Alias john yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Basohoke inyuma y’umugi barebe abaturage batuye mu manegeka, abakirarana n’amatungo, abana barwaye bwaki, abatagira Aho baba, abana bataye ishuri, abaturage barwaye amavunja, ababuze ibyiciro by’ubudehe,n’ibindi.... Ariko muhindukire munarebe inyubako zishaje ziri imbere y’akarere ka Huye no ku itaba,
Muri makeya isuku n’isukura ibanze ihere ku bategetsi ba Huye noneho umuturage we ntagoye have na gatoya pe ! Upfa kukwereka Inzira nziza naho urugendo, we arakandagira akagerayo amahoro.

Nayoboye mu karere ka Huye imyaka irindwi yose ndi mu nzego z’ibanze hanyuma nza kubasezera nigira mubindi biri private ariko icyatumye nsezeramo nta kindi si uko nari naniwe gukora kuko n’imihigo narayesaga nkaza mu myanya ya mbere yewe n’ibikombe nkabizana k’urwego rw’igihugu ariko nabishingutsemo kubera akarengane nk’akangaka kakorerwaga abaturage ndetse n’abayobozi batoya nka ba gitifu b’utugari n’abandi Bari munsi y’abandi none Dore ibyo harimo pe !!!
Inzego nkuru z’igihugu zikurikirane ikibazo cy’imiyoborere muri HUYE bitaba ibyo aba nye Huye bazasigara inyuma y’utundi turere bazage nitwa abo mu Karere ka "HURITSE=KAKUBITITSE cg KADINDIYE) kuko abayobozi babo bajyaho bakirengagiza icyerekezo cy’igihigu ahubwo bagashaka kuba "ABATEGETSI" Aho kuzirikana ko Ari "ABAYOBOZI".
Mbibutse ko nange navanywemo no kubona nkorana "ABATEGETSI"Aho gukorana n"ABAYOBOZI" Kandi ndi mu mwanya w’ubuyobozi.

✓Abayobozi ba bayo Ni ab’ibinyabiziga(aba shoferi b’imodoka) kuko byibuze bo bagira Discipline ngirango n’uwakora igenzura mu bashoferi batwara abantu neza bakagerageza no kubahiriza igihe bakagira n’isuku, igikombe cyatwarwa n’abo mu magepfo cyane cyane line ya MUHANGA-NYANZA-HUYE-NYAMAGABE) Naho muzindi nzego bakwiye amahugurwa bakamenya agaciro k’umuturage n’akamaro k’ubuyobozi bukenewe muri iki gihugu.
Ahubwo Nyakubahwa KAGAME yaragowe.
Nta muturage unanirana ahubwo abigira ABATEGETSI batobera ubayobozi.

Alias john yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

imyaka irindwi ubahonyora ubambura ibyabo ubarenganya ubiba none utangiye guter abandi amabuye kdi nabo bagender kumategeko bahabwa na leta niba arugusukura umugi nugusukura izo propagande mutuzanamo zo kwanga abayobozi bacu go baratwicisha inzara bo biriye sinyemera libye baryaga batakoze ntibasioraga bari bageze aho kwigaragambya ngo babuze aho baparika amamamodoka khadafi yabahaye none natwe turi guterwa tukitera ubwacu mushaka mwareka tukubaka igihugu cyacu tutazicuza nkabanyalibye subwo wabaye umuyobozi imyaka irindwi gute utekereza gutyo kko kuki c wibutse kubivuga ark uvuyemo usanze ibyo mwakoraga arukurenganya rubanda

serge yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ni muterwe mwtere,inzige ziraje zisange n’ibihingwa byakanyakantaga,byari kuzadufasha mukwirinda inzara,mubyangije kare,sha nyamwanga kumva ntiyanze no kubona ,ni ubukunguzi ubu.

kalisa yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Ngewe mbona ari uguhubuka kuko ni uburyo bwo kwimura abatuye mubihe byashize badafite ubushobozi
Reka mbibutse gato niba mwibuka gufugwa kw’amazu uko byagize umujya wa Huye
Ibyo bintu byarahubukiwe kandi ntaterambere rirambye rihari ryaterwa no gutema Insina nonese indazabo barazifunze ntibazongera kurya igikoti n’ibikomokaho byose
Ibyo bintu birebweho bashyizemo ubushishozi

Alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka