Huye: Biyemeje kuzaba abanyamakuru bazira amacakubiri
Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda y’itangazamakuru (media clubs) mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Huye, ruratangaza ko rwiteguye kuzakora itangazamakuru rizira amacakubiri, rugamije kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Nyuma y’umuganda rwabanje gukorera ku rwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Ngoma ruhakora isuku tariki 29/06/2013, uru rubyiruko rwahuriye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye rwungurana ibitekerezo ndetse runahabwa ibiganiro ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no ku mateka y’u Rwanda muri rusange.
Bamwe muri uru rubyiruko rwibumbiye mu matsinda y’itangazamakuru, batangaza ko nk’abantu bitegura kuzaba abanyamakuru b’ejo hazaza, ngo biteguye kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Majyambere Mustafa wiga mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kabutare, agereranya itangazamakuru n’igiti, giterwa kikitabwaho kugeza keze imbuto. Nk’uko abitangaza, ngo igiti gishobora gutanga imbuto nziza cyangwa mbi, bitewe n’uko kitaweho.
Ati “Itangazamakuru rya kera ryakurikizaga urugero n’inzira rwahabwaga n’ubuyobozi bwariho, natwe rero itangazamakuru tuzakora rizagenda ryigira ku miyoborere dufite ubu”.
Mu biganiro aba banyeshuri bahawe birimo ibivuga ku mateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare abakoloni bagize mu gutanya Abanyarwanda, banagize umwanya wo gusobanurirwa ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bitewe n’uko ngo itangazamakuru ryagaragaje uruhare runini mu gushishikariza Abanyarwanda kumarana, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rw’ababyeyi (CEFOTEC), Biziramwabo Gervais, asaba uru rubyiruko ruzaba abanyamakuru beza b’ejo hazaza, kwitandukanya n’itangazamakuru nk’iryo ryigishije urwango, ahubwo ngo bakazakora itangazamakuru ryigisha Abanyarwanda kubana.
Ati “Icyo dusaba uru rubyiruko ni ukuzavamo abanyamakuru badasenya ahubwo bakaba abubaka igihugu kizima babiba urukundo mu bantu”.
Muri iki gikorwa kandi, amatsinda yose y’itangazamakuru mu bigo by’amashuri yisumbuye bya Gatagara, Indatwa n’inkesha school, urwunge rw’amashuri rw’ababyeyi CEFOTEC, ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Rukira yahurijwe hamwe agirwa itsinda rimwe.
Ibi ngo bikaba ari ukugirango uru rubyiruko ruge rubona uko rwungurana ibitekerezo igihe rwahuriye hamwe.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|