Huye: Bifuza ko abadasso baba intangarugero mu myitwarire

Nyuma y’aho abagize local defense bahagarikiwe ku mirimo kugira ngo bazasimburwe na DASSO, abadasso bashyashya bamaze iminsi barahira mu turere dutandukanye tw’igihugu. Abo mu karere ka Huye barahiye ku tariki ya 11/9/2014.

Abacururiza mu muhanda ni bamwe mu binubiraga abalocal defense, ari bo DASSO yasimbuye, kuko ahanini bahuraga bari kubambura ibyo bagurisha mu buryo butemewe. Umwe mu basore bagendana ibicuruzwa biribwa bikunze gukenerwa iruhande rw’amamodoka atwara abantu n’ibintu.

Abadasso b'i Huye ngo bazagaragaza ubudasa mu kazi kabo.
Abadasso b’i Huye ngo bazagaragaza ubudasa mu kazi kabo.

Agira ati “Local defense nta cyo bakoze kizima uretse kuduhombya. Nifuza ko DASSO bo bataza nka local defense, bakazajya batureka tukikatiranyine.”

Nyamara n’ubwo aba balocal defense bavuyeho, n’ubundi aba bacururiza mu muhanda basabwa kubireka n’ubuyobozi bubatumaho Inkeragutabara. Aha ni naho umwe mu basore bacuruza serivisi za Tigo ahera avuga ko kuri iyi ngingo atarenganya local defense.

Agira ati “N’ubwo babibamburaga, wasangaga biri mu nshingano zabo.”

Icyo uyu musore we anenga local defense, ni imyitwarire itari myiza, kuko ngo itari intangarugero imbere y’abo bashinzwe kurindira umutekano.

Ati “Local defense, imyitwarire yabo wabonaga atari myiza. Hari igihe wasangaga batandukiriye akazi kabo, bari gukora ibintu bitiyubashye: habagaho bamwe b’abasinzi.”

Icyo yiteze ku badasso rero, ni ugutanga urugero rwiza cyane cyane mu myitwarire. Ngo kuba barahuguwe bihagije kandi barize, ndetse bazajya banahembwa, bituma uyu musore yizera ko bo bazitwara neza.

Ati “Burya umuntu wize aba atandukanye n’umuntu utarize. Hari ikintu aba amurusha byanga byakunda.”

Dasso na bo biteguye gukora neza

Abadasso bo mu karere ka Huye na bo bavuga ko bazagaragaza ubudasa mu mikorere yabo, bakegera abaturage bagakorana.

Victoire Ubonabaseka, umwe muri bo ati “Twebwe icyo dushinzwe cyane ni uguharanira imibereho myiza y’abaturage, twirinda ikintu cyabahutaza. Ni yo mpamvu rero twebwe guhutaza abaturage ntabwo birimo. Ahubwo tuje nk’ibisubizo ku bibazo abaturage bafite. Umutekano wabo ni wo dushyize imbere kandi na bo dufatanyije.”

Ku kibazo cy’abacururiza mu muhanda bavuga ko bamburwa ibintu Fabrice Bagaruka ukuriye DASSO mu Karere ka Huye agira ati “Tuje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere. Bivuga ngo ubuyobozi bw’akarere nibubona gucururiza mu muhanda atari ikintu kinoze, bazatubwira gukemura icyo kibazo.”

Yongeraho ati “kugikemura rero, nta we tuzahutaza. Tuzasobanurira abaturage uko gahunda yo guca akajagari mu muhanda iteye, ahasigaye tubereke n’aho bagomba kujya. Kuko ntabwo wakwirukana abantu utabereka n’aho bakwiye kujya.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

byanze bikunze bazitwara neza kuko bo babaonye amasomo meza atuma bazabana neza na rubanda bakabareka bakikorera utwabo ntawe ubahungabanyije

garange yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka