Huye: Bifuza gufasha urubyiruko kwiga nyamara ntirubagane

Ku kigo cyigisha imyuga cyo mu Irango ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, ntibishimira umubare w’urubyiruko rwitabira amasomo ahatangirwa kuko ari mukeya.

Umuyobozi w’iki kigo, Pere Francs, avuga ko ikibazo gikomeye iki kigo kigira ari uko abana bahiga batabasha kurangiza amasomo, abenshi kandi bavuga ko babiterwa n’ubukene.

Agira ati « hano nta mwana turirukana kubera ko yabuze amafaranga y’ishuri, kuko ab’abakene bafite ubushake bwo kwiga tubaha akazi bakora muri weekend no mu kiruhuko. Nyamara, ku bana batandatu bahatangira, umwe wenyine ni we umara imyaka ibiri abanyeshuri bagomba kumara hano mbere y’uko tubaha ibyemezo».

Umuyobozi w'ikigo cy'imyuga cyo mu Irango asobanurira abadepite imikorere yacyo.
Umuyobozi w’ikigo cy’imyuga cyo mu Irango asobanurira abadepite imikorere yacyo.

Ubwo abadepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco na siporo basuraga iki kigo cyigisha ubwubatsi, ububaji, ubudozi no guteka tariki 21 Nzeri, Pere Francs yavuze ko hari abana bavuga ko baheruka ibiryo barya babona ku ishuri saa sita, maze bagera mu rugo bakaburara. Ibyo rero ngo bituma bahagarika kwiga bakajya gushakisha ukundi babaho.

Na none kandi, ngo mu gihe ibindi bigo byigisha imyuga bisigaye bishaka kwakira abana barangije icyiciro cya mbere cy’amashuru yisumbuye, ikigo cyigisha imyuga cyo mu Irango cyo si uko kibigenza.

Abiga kubaka.
Abiga kubaka.

Intego yabo ni ugufasha abana b’abakene kwiga. Ni yo mpamvu ngo hari n’igihe bazana abana bakuye mu muhanda, baba barigeze mu ishuri cyangwa batararyigezemo, kugira ngo babigishe umwuga uzabagirira akamaro.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka