Huye: Batatu bazwiho gucuruza kanyanga batawe muri yombi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Huye mu mirenge ya Tumba na Ngoma, hakaba hafatiwe abacuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.

Muri icyo gikorwa hakaba hafashwe Nimubona Alexis w’imyaka 41, Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 29 na Uwiringiyeyezu Alexis w’imyaka 41, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe litiro 15 z’ikinyobwa cya Kanyanga ndetse no munsi y’urugo rwe yari yarahateye urumogi aho hagaragaye ibiti bine byarwo, na ho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel hafatiwe litiro 20 za kanyanga, ni mu gihe mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z’ikinyobwa cyizwi ku izina rya Muriture ndetse n’ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Yagize ati “Hari Abanyarwanda bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n’abaturage y’uko bariya bombi bacuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y’urugo rwe yarahateye urumogi na ho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu. Turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.”

SP Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha n’amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize ati “Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko, ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa".

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo kanyanga muca ! Ninziza kurusha ibi bikorerwa munganda bakoresheje alcool médical itaragenewe kunyobwa.

Luc yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka