Huye: Batatu bafashwe bacyekwaho kwiba umuturage 300.000Frw bamaze kumusindisha

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage Amafaranga y’u Rwanda 300,000 nyuma yo kumusindisha.

Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27, bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba ayo mafaranga kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura, Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati “Tariki ya 24 Kamena 2021, Hategekimana Daniel yagiye mu kabari na ko kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya Covid-19, yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee, bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda”.

SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni, mu gihe arimo kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

Ati “Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari na we ahabwa umubare w’ibanga, yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160.

Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300”.

SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena 2021, Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahise batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.

Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya, bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi”.

Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utubari dufunze.

Akabari ka Nzabarushimana karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe abo batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabo bari biyemeje kubahiriza 30% by’igitsina gore mu nzego zose gugusa basebeje abagore,Abo bakekwaho icyocyaha nikibahama bazakanirwe urubakwiye.

NSHIMIYIMANA EDSON yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka