Huye: Batangiye kubakira abatishoboye babicishije mu muganda

Abaturage bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, batangiye kubakira bagenzi babo batishoboye, babicishije mu muganda.

Abaturage bateraniye ku nzu ya Nzabakurana mu muganda
Abaturage bateraniye ku nzu ya Nzabakurana mu muganda

Ni nyuma y’uko bamwe muri abo baturage batishoboye bananiwe kwiyubakira inzu bakajya gucumbika mu baturanyi babo, nyuma yo gukurwa muri nyakatsi zaciwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwageneye abo baturage inkunga y’ibibanza, amabati, inzugi n’amadirishya, ibindi ni uruhare rw’abaturage mu muganda bubaka izo.

Abo baturage bafashe icyo cyemezo, nyuma yo kubona ko igikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye cyadindiye cyane, aho mu nzu 477 zateganywaga kubakwa zigatahwa muri Kamena 2017, hageze hamaze kuzura gusa 245.

Umuyobozi w’Umurenge wa Simbi, Prosper Rwamucyo agatangaza ko iryo dindira ryatewe ahanini n’uko babanje kugorwa no kubabonera ibibanza.

Ati” Abenshi muri aba baturage nta ngurane bari bafite, kandi no kubona aho kubagurira byasabye igihe”.

Ikindi cyadindije izo nzu ngo ni ukubona ibiti bihagije byo kuzubaka, ariko ngo ubu byamaze kuboneka, ku buryo atekereza ko ibyumweru bibiri by’ukwezi kwa Nzeli, bizarangira nta nzu itararangira mu murenge ayobora.

Nzabakurana Karoli ni umwe mu baturage batuye muri uwo Murenge wa Simbi, watangiye kubakirwa binyuze mu Muganda.

Nzabakurana afatanya na bagenzi be kubaka inzu agiye guturamo
Nzabakurana afatanya na bagenzi be kubaka inzu agiye guturamo

Avuga ko ubwo nyakatsi zacibwaga yakomeje kuba mu icumbi kubera kubura ubushobozi bwo kwiyubakira indi, ubu akaba yishimira ko ari kubakirwa.

Ati “Nari ndambiwe kuba mu icumbi pe. Ingo zo mu gasantere ka Simbi narazizengurutse, ubu nabaga mu kizu kiri hafi kugwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko Huye mutubeshyera? Mu Karere ka Huye dusanzwe twubakira abatishoboye binyuze mu muganda. Rwose uyu si wo muganda wa mbere ukozwe mu karere ka Huye wo kubakira abatishoboye. Umuntu agisoma iyo title yanyu yagira ngo ni ubwa mbere dukoze umuganda wo kubakira abatishoboye.

Impano Olivier yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka