Huye: Bashobora kureka gucuruza kubera kwishyuzwa 100% ubukode bw’ibibanza bacururizamo

Nyuma y’uko abacururiza mu isoko mu mujyi wa Huye bari bemerewe kwishyura 50% y’ubukode bw’ibibanza kuko na bo basigaye bakora rimwe hanyuma bagasiba, ubu baribaza uko baza kubigenza kuko basabwe kwishyura 100% guhera muri Werurwe 2021, hakaba abavuga ko bibaye uko bashobora guhagarika ubucuruzi bwabo.

Bahangayikishijwe no kongera kwishyura 100% ubukode bw'ibibanza kandi bagikora umunsi umwe undi bagasiba
Bahangayikishijwe no kongera kwishyura 100% ubukode bw’ibibanza kandi bagikora umunsi umwe undi bagasiba

Ubundi abacururiza muri iryo isoko, bari bamaze igihe kitari gitoya bishyura ½ cy’amafaranga y’ubukode bw’ibibanza bakoreramo. Bari babishyiriweho nyuma y’uko hari hemejwe ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abacururiza mu isoko begeranye umwe azajya akora umunsi umwe, undi asibe.

Icyakora, itangazo ubuyobozi bw’isoko ryubatswe n’Ingenzi bwasohoye ku itariki 20 Gashyantare 2021 ryavugaga ko guhera ku itariki 1 Werurwe 2021, abacuruzi bazongera kujya bishyura amafaranga y’ubukode uko yakabaye, mu gihe kuba umucuruzi agomba gukora umunsi umwe undi agasiba byo bitakuweho.

Ibyo byatumye abacuruzi batangira kubunza imitima, bibaza uko baza kubyifatamo ngo babone amafaranga y’ubukode basabwa, nyamara uretse kuba bakora umunsi umwe undi bagasiba, n’abakiriya ngo urebye ari ntabo.

Umwe mu bacuruza ubuconsho yagize ati “Kwishyura igice byari byadufashije, akaba ari yo mpamvu twifuza ko byakomeza, kuko n’ubundi dukora igihe gitoya. Urabona n’abakiriya babaye bakeya muri iri soko, basigaye bahatinya kuko babafata begeranye cyangwa bambaye nabi agapfukamunwa bakabatwara, ugasanga umuntu aciwe amande kandi yari yaje kugura akantu k’amafuti”.

Yungamo ati “Kwishyura amafaranga yose kandi mu cyumweru wakoze iminsi itatu gusa, nta n’umukiliya urimo ni ibintu bigoye”.

Umukobwa ucuruza amavuta we avuga ko badafashijwe ngo bakomeze kwishyura ½, amaherezo gucuruza bazabireka kuko na mbere bacyishyura igice hari ubwo bakoraga mu gishoro ngo bishyure ubukode.

Agira ati “Niba uyu munsi ncuruje amafaranga ibihumbi bitatu, nta nyungu ya 500 iba irimo. Urumva igihe cyo kwishyura kigeze sinzavuga ngo nungutse aya, reka abe ari yo nishyura. Turemera tukikoramo, ahanini twagiye tunishyura ibishoro. Nibatatwemerera kwishyura imwe cya kabiri abenshi tuzavamo”.

Umuyobozi wa Koperative Ingenzi, Vincent Semuhungu, avuga ko basubije ku kwishyura 100% kuko kwishyura 50% batabikomeza batazi n’igihe bizarangirira, nyamara bibahombya.

Ati “Twabasoneye igihe kini cyane, kuva byatangira, ariko ntabwo byakomeza kandi natwe dufite ibibazo nka koperative”.

Anavuga ko ngo uretse mu isoko i Huye, nta handi borohereje abakiriya bene kariya kageni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka