Huye: Barifuza ko ibikorwa bya “Ndi Umunyarwanda” byaba iby’igihe cyose

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge i Huye cyagaragayemo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bifatika, ari naho haherewe hifuzwa ko ibikorwa nk’ibyo bitajya bikorwa mu gihe cy’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gusa.

Zimwe mu mbuto zagaragaye mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge i Huye, ni ukuba Bosco Habumugisha wo mu murenge wa Mukura yaratanze imbabazi ku bari bamurimo amafaranga agera ku bihumbi 700 y’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside. Izo mbabazi yazihaye abatari bazimusabye.

Julius Habimana wo mu Murenge wa Rwaniro na we yatanze imbabazi ku bari bamurimo imitungo y’ibyo bangije mu gihe cya Jenoside. Izo mbabazi ngo yazitanze ku bari bazimusabye ndetse no ku batari bazimusabye, kandi ngo icyamushimishije ni uko asigaye afite amahoro mu mutima akaba anabanye neza n’abaturanyi be.

Agaragaza icyo gutanga imbabazi byamumariye, Habimana agira ati « abantu bari baranyangirije basigaye baza bakampa umubyizi kandi mbere nta wawumpaga. Kandi mbere bakindimo imitungo nta n’uwanyegeraga, ahubwo barampungaga».

Julius Habimana yishimira ko gutanga imbabazi ku batazimusabye byamwunze n'abaturanyi.
Julius Habimana yishimira ko gutanga imbabazi ku batazimusabye byamwunze n’abaturanyi.

Mu mbuto z’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge harimo kandi kuba hari abantu 21 bo mu murenge wa Maraba basabye imbabazi abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside kandi imbabazi bakazihabwa.

Harimo kuba i Gishamvu barafatanyije gushaka imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside ku buryo kugeza ku itariki ya 18/11/2014, ari na yo yasozerejweho icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge bari bamaze kubona umwe.

Harimo no kuba mu murenge wa Kinazi baragiye bifatanya mu kuriha imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu buryo bw’imibyizi, abaturage benshi, baba abangije imitungo ndetse n’abayangirijwe, bagafatanya.

Mukamana uhagarariye komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri uyu murenge wa Kinazi avuga ko hari n’umukecuru wo muri uyu murenge warihaga imitungo yangijwe n’abahungu be, nyamara kuba amaze gusaza, kuko ngo afite imyaka 80, bikaba byaratumaga atakibasha kuriha.

Basanze byaba byiza ibikorwa bya "Ndi Umunyarwanda" byitaweho igihe cyose aho gutegereza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Basanze byaba byiza ibikorwa bya "Ndi Umunyarwanda" byitaweho igihe cyose aho gutegereza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri kiriya cyumweru rero ngo abaturanyi be bagera kuri 300 bariyegeranyije bajya guhingira umuntu umwe mu bahungu be yangirije imitungo mu gihe cya Jenoside y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 80.

Iki gikorwa ubwacyo nyamara cyabariwe agaciro k’ibihumbi 150, kandi mu batanze uyu mubyizi harimo n’abagifite amarangizarubanza ya Gacaca atarishyurwa.

Haherewe kuri ibi bikorwa, hamwe n’ibindi bitanditse aha, Abanyehuye bari bateraniye mu nama yasuzumaga icyo icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabagejejeho bifuje ko ibikorwa bya Ndi Umunyarwanda byaba iby’igihe cyose.

Christine Niwemugeni, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko n’ubundi bari biyemeje gufatanya n’umuryango AMI gukomeza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ku buryo icyunamo cyo muri Mata 2015 kizasanga byibura ibibazo byo kuriha imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside byarakemutse.

Muri ibi biganiro kandi, hagaragajwe ko gutanga serivisi nziza ndetse no kutaka abaturage ruswa ari bumwe mu buryo bwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuko ngo hari umuntu ushobora kujya kureba umuyobozi yikandagira, wenda amubonamo ubwoko runaka, yamwakira nabi akavuga ko n’ubundi nta kintu kizima yari kumukuraho.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

ndi umunyarwanda igomba kuba mu mitsi imisokoro impumeko y’abanyarwanda maze tukimakaza ubumwe n’ubwiyunge, aho jenoside yatugejeje turahazi ariko kandi ingufu zirahari zo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda

kamina yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka