Huye: Baributswa kwirinda ibiza bazirika ibisenge by’inzu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ndetse no gukora ku buryo inkuta zitinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo kwirinda ibiza.

Hari inzu zasambutse n'izasenyutse
Hari inzu zasambutse n’izasenyutse

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, atanga ubu butumwa ashingiye ku biza byahagaragaye muri iyi minsi, bituruka ahanini ku mvura imaze iminsi igwa ivanze n’umuyaga, inatanga imicyo idahagije ku buryo hari inzu zifite inkuta zidakomeye zagiye zigwa.

Agira ati “Ku nzu zasenyutse hari aho inkuta zagiye zigwa, kandi iteganyagihe ritubwira ko hazagwa imvura nyinshi. Mu rwego rwo gukumira rero, inzu bazirinda ko zinjirwamo n’amazi baca imiferege iyayobora.”

Akomeza agira ati “Mu biza byabaye hanagaragayemo ibisenge by’inzu biguruka. Ni ngombwa ko abantu bareba ko ibisenge biziritse neza.”

Ibiza byangije byinshi
Ibiza byangije byinshi

Mu hagaragaye ibiza muri iyi minsi, harimo inzu zasenyutse ku bw’inkuta zaguye mu Mirenge ya Ruhashya, Rwaniro na Mbazi, imwe imwe, n’ibisenge byagurutse cyane cyane mu Murenge wa Mbazi, aho abahatuye bavuga ko iwabo hakunze kugaragara umuyaga mwinshi, ku buryo batazi icyo bazawukorera.

Uwitwa Marie Mukamana utuye i Rugango, nyuma y’umuyaga mwinshi wagaragaye iwabo tariki 14 Mutarama 2023 yagize ati “I Rugango ibiza bihora bihaca. Inzu yanjye isambutse inshuro eshatu. Ejobundi narasannye, n’ubu ariko yari igiye ni uko umuyaga warwanye n’ibiyiziritse. Umuyaga uhaca sinzi ikintu tuzawukorera.”

Imvura ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa kandi, mu Murenge wa Mbazi yahangije urutoki kuri hegitari ebyiri, naho mu Murenge wa Huye inkangu irenga ku butaka buri kuri hegitari.

Umuyaga wangije n'urutoki
Umuyaga wangije n’urutoki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka