Huye: Barasaba ko ababyeyi bazajya batanga iminani bararangije kubyara
Ubwo abatuye akarere ka Huye basabwaga gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano, n’izungura, basabye ko ababyeyi bazajya batanga iminani bararangije kubyara.
Impamvu y’uko iki cyifuzo cyashyirwa muri ririya tegeko, ni uko ngo abayobozi bashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage basanze itangwa ry’iminani rikunze kugaragara nk’isoko y’amakimbirane mu miryango, bitewe n’uko akenshi mu kuyitanga ababyeyi basumbanya abana.
Ushinzwe irangamimerere muri umwe mu mirenge yo mu karere ka Huye yagize ati “mu miryango myinshi, usanga ababyeyi barahaye iminani minini abana bakuru nyamara bakibyara, aho abatoya bavukiye bakazasanga hasigaye hatoya. Ibyo bituma abana bakimbirana.”

Ngo iyo bigeze mu izungura birushaho kuba bibi, aho usanga abana bavutse nyuma batemera kugabana na bakuru babo, kuko bo ngo baba barahawe imigabane minini. Ngo hari n’aho usanga basaba ubuyobozi ko bwabafasha bagasesa iminani y’aba mbere, hanyuma bakagabana bundi bushya.Uwatanze iki gitekerezo ati “nyamara ntibishoboka, uwahawe aba yahawe.”
Mu bindi bitekerezo byatanzwe ku birebana n’iminani, bamwe bavugaga ko kuyitanga byakabaye itegeko, kandi ababyeyi bagasabwa kudasumbanya abana. Abandi bo bavugaga ko bitakabaye itegeko kuko umunani ukomeye kuri iki gihe ari ugushyira umwana mu ishuri, kugira ngo azabashe kwitunga.
Hari uwagize ati “mu gihe umubyeyi yaba afite icyo guhaho umwana we umunani, yakimuha, bikaba byiza. Ariko igihe yarihiye umwana ishuri akiga, uwo na wo ni umunani wamufasha kwibeshaho mu buzima ku buryo uyu mwana atagakwiye kugira ikindi amusaba adafite.”
Undi na we yagize ati “mu itegeko hari hakwiye kujyamo ko umwana wabashije kwiga, iwabo bakagurisha igice cy’isambu cyangwa n’indi mitungo, atari akwiye kugaruka gusaba undi munani agabana n’abavandimwe be bo batabashije kwiga. ”
Uyu watanzweho byinshi yiga ngo ni kimwe n’umwana usanga abavandimwe be bakora kugira ngo umutungo w’iwabo wiyongere, naho we ntabafashe ahubwo ugasanga ababyeyi bahora bamutangaho amafaranga kubera amakosa yakoze. Bati “uyu ntaba akwiye kubona umunani ungana n’uw’abavandimwe be. Yemwe no mu izungura byakagombye gutekerezwaho.”
Hagaragajwe n’ibitekerezo by’uko mu itegeko hari hakwiye kujyamo ko abana bishe ababyeyi batari bakwiye kugira uburenganzira ku munani cyangwa ku izungura. Ibi ngo byakuraho icyaha cyo kwica ababyeyi.
Mu bindi byagaragajwe ko bishobora kuzajya muri iri tegeko, harimo ko abasezeranye kuvanga umutungo bazajya batanga cyangwa bakira impano ari uko babanje kubyemeranywaho.

Ikindi, ngo mu gihe itegeko ririho ryahaga abana bonyine uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi babo, ubu noneho harateganywa ko umupfakazi yajya agenerwa icya kabiri cy’umutungo, abana na bo bakagenerwa ikindi cya kabiri.
Impamvu yo guhindura itegeko
Honorable Uwayisenga Yvonne, visi peresida wa komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, ari na we wari uyoboye iri tsinda ry’abadepite baje i Huye, tariki 05/05/2014, yavuze ko iri tegeko bashaka guhindura ari iryo mu mwaka w’1999.
Impamvu yo kurihindura, ngo ni uko hari ibyari birimo bitakijyanye n’igihe tugezemo. Yagize ati “mu itegeko ryo muri 99 usanga harimo inyito zitagikoreshwa nka burugumesitiri, konseye, n’ibindi”.
Yunzemo ati “Ariko harimo n’ibindi bibazo byagiye bigaragara mu kurishyira mu bikorwa, aho usanga umwe mu bashakanye adashobora kuragwa umutungo w’uwo bashakanye, aho twasanze mu izungura havugwa ku bavanze umutungo rusange, ariko ubundi bwoko bw’ivangamutungo ku bashakanye ntacyo buvugwaho”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|