Huye: Babangamiwe no kugira amashanyarazi adafite imbaraga
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye hari imiryango imwe n’imwe yinubira kuba ituye mu mujyi, ifite n’amashanyarazi mu ngo, nyamara itabasha gucana no kwifashisha amashanyarazi mu bundi buryo, igihe cyose bayakeneye.
Muri bo hari abavuga ko umuriro uba urimo ariko amatara yabo akaka buhoro, ahandi ntiyake na mba, na bwo bikaba mu ngo zimwe na zimwe.
Valens Bayisenge utuye mu Mudugudu w’Agakombe mu Kagari ka Rukira avuga ko iwe umuriro bawubona hagati ya saa tatu za nijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Agira ati "Mbere ya saa tatu za nijoro amatara aba amurika nk’agashirira akongera akazima, gutyo gutyo, mbese nk’amatara ndangacyerekezo y’imodoka. Ujya kuri REG bakavuga ko ikibazo bakizi, wabinginga uti byibura nimuze mujye kundebera bakavuga ngo genda turaza, ugategereza umwaka ugashira undi ugataha!"
Nemeyimana Chrysostome utuye mu Mudugudu wa Kubutare mu Kagari ka Rukira na we ati "Mbere umuriro wari mukeya, ari nk’ agashirira, ariko ubungubu noneho warazimye burundu. Byibuze ku manywa ni bwo ushobora gusharija telefone. Twambara amakoboyi n’udupira, ntiwakwambara ipantalo y’itisi n’ishati kuko utabasha kubitera. Umwana ntiyasubiramo amasomo cyangwa ngo akore umukoro avuye ku ishuri, abajura mu kizima..."
Théoneste Nshimyumuremyi ukorera muri Motel Urwuri iherereye mu Mudugudu w’Agahenerezo, avuga ko na bo ikibazo cyo kubura amashanyarazi ahagije bagifite.
Agira ati "Njyewe hariya mu Rwuri maze imyaka ibiri mpakorera. Muri icyo gihe cyose, itara ntirishobora kumara isaha ryaka ritarazima. Itara rirazima, rikongera rikaka, firigo ni uko. Noneho uhamaze imyaka 10 na we akavuga ngo icyo kibazo ntikirakemuka. Ni iki icyabuze ngo icyo kibazo gikemuke?"
Abaturanye n’ibyuma bisya imyumbati n’indi myaka nk’amasaka n’ibigori, bo bavuga ko iyo ibyo byuma byatse umuriro wabo ugenda mu gihe cy’amasegonda nka 5, gucana kandi bikaba biba kenshi ku munsi.
Umwe muri bo agira ati "Iyo bakije imashini iwacu umuriro uhita ubura. Niba wari ucometse ugaruka ari mubi. Twigeze guhisha firigo tuyikoresha ku bihumbi 90. Muri salon amatara ahora ashya. Niba bakije wari uri ku mashini urongera ugatangira. Ntitukireba televiziyo, radio twarayiretse, twarumiwe."
Kimwe n’abandi bahuje ikibazo, aba bose bibaza impamvu bumva amashanyarazi agenda akwirakwizwa hirya no hino mu gihugu, ntihabeho kuzirikana aho yagejejwe mbere hasigaye hatuye abantu benshi ngo habanze hagezwe ahagije, cyane ko baba babarirwa mu bafite amashanyarazi, nyamara mu by’ukuri ntayo.
Nshimyumuremyi ati "Transfo yari ihari hataratangira guturwa cyane, ni yo bagikoresha, kandi muri tekiniki baba babizi. Installations bakoze mu myaka 20 cyangwa 30 ishize, bakumvise ko abantu bari batuye aho hantu biyongereye, bityo hakaba hakenewe umuriro ujyanye n’uko basigaye bangana. Niba firigo yari ifite abantu 10, bageze ku ijana, niba bizinesi zari ebyiri, zabaye ibihumbi bibiri."
Akomeza agira ati "Ibintu ntibyagakozwe ari uko abantu basakuje, kandi buri mwaka hakorwa ingengo y’imari. Bagombye kureba ngo mu myaka ishize hari hatuye ingo izi n’izi, none hatuye izi n’izi, mbese nk’uko n’imihanda igenda yagurwa. Kuki badapanga?"
Nshimyumuremyi anavuga ko mu bindi atishimira muri serivise za REG harimo kuba nk’abakiriya batamenyeshwa igihe umuriro uri bubure kugira ngo bafate ingamba, ndetse no kuba umuriro ugenda ukamara igihe kinini utaragaruka bikababuza abakiliya.
Ati "Ikindi ntubahamagara wagize panne ngo bakugereho vuba. Usanga bamaze nk’iminsi ibiri batarakugeraho. Akenshi bisaba guhamagara abo ku rwego rwo hejuru kugira ngo bagukemurire."
Omar Kayibanda uyobora REG mu Karere ka Huye avuga ko ikibazo cy’umuriro mukeya kitaboneka mu Murenge wa Huye gusa, ahubwo no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Huye, kandi ko kizakemurwa mu mushinga barimo gukora kandi bizeye kuzabonera ubushobozi.
Ati "Mu gihe ubwo bushobozi butaraboneka, hari aho tugenda tubikemura twifashishije bukeya dufite. Ni muri urwo rwego turi gukorera ahitwa Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi."
Yongeraho ko baramutse babonye ubundi bushobozi uriya mushinga uzakemura ibibazo byinshi utaratangira gushyirwa mu bikorwa, bakomereza no mu Murenge wa Huye bibanda cyane cyane ahari insinga zenda gukora ku butaka kuko ziri ku mapoto atujuje ubuziranenge.
Naho ku bijyanye n’imashini zisya zizimya amashanyarazi, ngo hari udukoresho bakwiye gukoresha muri installations z’abo twabarinda gucura umuriro abaturage. Ngo bagiye kuxagenzura, abo bazasanga bataratwifashishije babafungire, bajye gukorera mu gice cyahariwe inganda kuko ari cyo kirimo umuriro uhagije.
Ohereza igitekerezo
|