Huye: Ba rwiyemezamirimo barashishikarizwa guha akazi abantu bafite ubumuga
Mu rwego rwo guteza imbere ubudaheza, ba rwiyemezamirimo bo mu Karere ka Huye barasabwa kujya batanga akazi no ku bantu bafite ubumuga, cyane ko byagaragaye ko na bo bashoboye, bakaba bataniganda iyo bakagezemo.

Babishishikarijwe mu nama bagiranye n’abakozi b’Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (NUDOR), bagiranye ku wa 5 Kamena 2025.
Brigitte Murekatete, umukozi wa NUDOR muri porogaramu ishinzwe guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga, mu mushinga Dukore Twigire, yavuze ko batekereje kwegera ba rwiyemezamirimo ngo babasabe gutanga akazi ku bafite ubumuga kuko byagaragaye ko batinya kukabaha batekereza ko badashoboye, nyamara atari byo.
Yagize ati "Byagaragaye ko ufite ubumuga iyo ageze mu kazi agakora neza, kuko nta biba bimurangaza. Agakorana umutimanama, kandi akagakora uko bigomba, ba rwiyemezamirimo rero baba bakeneye abakozi baza bagatanga umusaruro."
Kubera ko ngo byagaragaye ko muri rusange abantu bafite ubumuga bitinya, biturutse ku buzima baba baranyuzemo, yabasabye kuzajya babashaka, kandi ko umusaruro bizeye bazawubona.
Ati "Ba rwiyemezamirimo twabasabye kudategereza ngo naza nzamuha akazi, ahubwo bakaba batera intambwe, bakabaza inzego n’ubuyobozi bubakuriye. Niba wifuza ko ikigo cyawe kigira ubudaheza, wagateye intambwe kugira ngo ubabone."

Murekatete anavuga ko hataremezwa ibyagenerwa rwiyemezamirimo watanze akazi ku bafite ubumuga, ariko ko kugeza ubu abo bigaragaye ko babyitayeho babishimirwa bakanabiherwa agahimbazamusyi.
Pasitoro Juvenal Rwamunyana, umwarimu muri Kaminuza y’Abaporotesitanti (PUR), ahamya ko yasanze abafite ubumuga bashoboye kandi ko iyo bageze mu kazi bagakora batiganda.
Agira ati "Twakiriye umunyeshuri utabona mu ishami ry’uburezi, arangiza afite amanota meza (distinction), Kaminuza imuha imenyerezamwuga ry’amezi arindwi. Yakoreraga mu biro byanjye."
Akomeza agira ati "Yicaraga kuri mudasobwa ye, agakora akazi ke neza, agahaguruka mu gihe cy’ikiruhuko gusa. Abafite ubumuga na bo bafite ubwenge, by’akarusho ntibarangara."
Kaminuza akorera ngo inafite gahunda yo gutanga buruse yo kwiga masters ku ufite ubumuga.
Kuba abantu bafite ubumuga babura akazi nyamara ari n’abahanga, bihamywa na Charlotte Mukansanga wabirebeye ku muvandimwe we utuye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.
Agira ati "Yitwa Elie. Yize Social Science, arangiza muri 2019, ubu yicaye mu cyaro iwabo. Yagerageje gushaka akazi ariko yarakabuze, nyamara yari umuhanga. Yatangiriye amashuri abanza i Gatagara, yiga n’ayisumbuye, abona buruse ya Leta ajya gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda."
Ba rwiyemezamirimo bagiriwe inama yo guha akazi abafite ubumuga biyemeje kuzabyubahiriza.

Théoneste Nshimyumuremyi ukorera muri Motel Urwuri yagize ati "Batwibukije ko abafite ubumuga nta bibarangaza byinshi baba bafite, ko umutima wabo uhugira ku cyizere bagiriwe. Ntekereza ko umuntu abahaye amahirwe bayabyaza umusaruro. Tugiye gusaba NUDOR kuduhuza n’abo bahuguye, ariko kandi bakaduha abahuguwe ibijyanye n’ibyo badufashamo."
Kuri ubu mu Karere ka Huye hari abantu bafite ubumuga babarirwa mu bihumbi 19.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|