Huye: Army week izabasigira ivuriro

Mu gutangiza Army week, mu Murenge wa Huye bashije banacukura umusingi w’ahazubakwa ivuriro (poste de santé) mu Kagari ka Nyakagezi.

Ingabo zifatanya n'abaturage gusiza ahazubakwa ivuriro
Ingabo zifatanya n’abaturage gusiza ahazubakwa ivuriro

Biteganyijwe ko iri vuriro rizajya ryivurizwaho n’abaturage bo mu tugari twa Muyogoro na Nyakagezi.

Rizuzura mu mezi atatu, bityo serivisi z’ubuzima zegerezwe abaturage bitoroheraga kujya kwivuriza ku ivuriro riri hafi y’ibiro by’umurenge cyangwa ku kigo nderabuzima cya Sovu.

Jean de Dieu Tabaro bakunze kwita Ngezahayo atuye mu Kagari ka Nyakagezi. Avuga ko hari hashize imyaka 10 bizezwa kwegerezwa ivuriro, ariko ngo amaso yari yaraheze mu kirere.

Agira ati “hano ni hafi y’umudugudu munini wo mu Murenge wa Huye, ni na hafi y’amashuri. Iri vuriro natwe tuzaritangaho umuganda ariko ryuzure vuba.”

Christine Mukandamage agira umuhungu urwara igicuri. Avuga ko yari yarananiwe kumujyana kwa muganga, ariko ngo ubwo ivuriro rigiye kumwegera noneho azabishobora.

Ati “Hari hashize umwaka wose nta muti anywa, kuko kumujyana kwa muganga i Butare byari byarananiye. Byatunye yari asigaye yitura hasi kenshi. Ndasaba Imana ngo iri vuriro rizuzure vuba mbashe kumuvuza.”

Mu Murenge wa Huye, ibikorwa byo mu gihe cyitiriwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ntibizagarukira ku kubaka ivuriro kuko ngo bazanubaka amazu 49 y’abatishoboye harimo 15 yamaze kubakwa akeneye kurangizwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Cassien Dukundimana, avuga ko kububakira bizakorwa mu buryo bw’umuganda, kandi ko ubuyobozi bw’akarere bwabemereye inkunga y’amabati.

Ahazubakwa ivuriro mu murenge wa Huye
Ahazubakwa ivuriro mu murenge wa Huye

Ubushobozi nibuboneka kandi, ngo n’amadirishya n’inzugi akarere kazabibaha.

Naho mu Karere ka Huye hose, ibi bikorwa ngo bizanakemura ibibazo by’abaturage, nk’uko bivugwa na Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’aka karere.

Agira ati “hazatunganywa ibiraro n’abaturage bafashwe guhinga, cyane cyane ahari amaterasi hatahingwaga, kugira ngo barwanye inzara. Hari n’ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kandi abasirikare bazaza no kuvura abaturage”.

Uyu muyobozi avuga ko amazu azubakirwa abatishoboye mu Karere ka Huye arenga 100, naho amaterasi atabyazwaga umusaruro ari ku buso bwa ha 68.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka