Huye: AMI irasaba inzego z’ubuyobozi kuzakomeza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yatangiye
Nyuma y’imyaka irindwi umuryango AMI ukorana n’abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Huye, muri gahunda yo guhuriza hamwe abahemutse ndetse n’abahemukiwe mu gihe cya Jenoside, uyu muryango ngo ugiye kugabanya aho wakoreraga. Impamvu ni ukuba umuterankunga w’uyu mushinga yarahagaritse inkunga.
Mu bikorwa abakozi b’uyu muryango bishimira ko bagezeho mu Karere ka Huye, harimo kuba abacitse ku icumu ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside kimwe n’imiryango yabo bahuje, ubu babashije kwiyunga, bakaba batakirebana mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo bagahuriza hamwe mu kwiteza imbere.
Dieudonné Munyankiko, umuhuzabikorwa wungirije wa AMI ati “abari bahanganye ubu bari mu mashyirahamwe amwe. Barafatanya mu bikorwa byo kwiteza imbere, byo gutabarana, byo kubakirana, byo kwizigamira, ndetse bamwe bishingira umutekano w’abandi.”
Akomeza agira ati “ubu uwacitse ku icumu yumva afitiye icyizere wa wundi wamuhemukiye, mu minsi yashize wari urimo amuhiga, ashaka kumwica. Uwafunzwe na we agafungurwa ubungubu akaba atishisha uwacitse ku icumu. Bahurira hamwe mu bikorwa byo kubakirana, hakaba ndetse n’aho uwacitse ku icumu afasha uwahemutse kwishyura imitungo yangije.”

Umuryango AMI rero wifuza ko inzego z’ubuyobozi zikomeza iki gikorwa watangiye, zigafasha amatsinda gukomeza ibikorwa byo gukorera hamwe, ndetse n’aho ibi bikorwa byari bitaragezwa bikahagera: ku mirenge 14 igize Akarere ka Huye, AMI yakoreraga mu tugari twose tw’ine muri yo. Mu 10 isigaye, yakoreraga mu tugari tubiri tubiri.
Ubu rero, AMI izakomeza gukorera ku buryo bugaragara cyane mu Mirenge itanu gusa, ariko izanakomeza gufasha ubuyobozi bwo mu Mirenge isigaye.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge AMI itazakomeza gukoreramo (ibikorwa byayo bizasigara muri itanu yonyine) biyemeje kuzakomereza aho yari igeze ndetse bakanagura ibikorwa. Ni n’amahire ko uyu muryango wiyemeje kuzajya ubaha inama bakeneye kugira ngo ibi bikorwa bikomeze kugenda neza.
Ubundi, uretse mu Karere ka Huye, AMI ikorera no muri Gisagara na Nyaruguru. Ibikorwa batagifitiye umuterankunga ni ibyo mu Karere ka Huye hose, ariko ibikorwa bari basanganywe mu turere twa Gisagara na Nyaruguru byo bizakomeza. Hagati aho, bakomeje gushakisha abandi baterankunga, kugira ngo bakomeze ibi bikorwa bari baratangiye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ko numva bafashaga akarere ka Huye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge akarere kakomeje kubafasha niba ibikorwa byuwo muryango bifite akamaro ko guhuza abanyarwanda.
ndizera neza ko iyo iza kuba ntacyo yagezeho kubyo yari yatangiye ntawari kuyisaba gukomeza cg kuzusa ikivi yatangiye, iyo mirenge irahirwa kuba yaragize uwo mugisha rero ntibawupfushe ubusa nukuvuga ngo barabona aho bari bageze bunga ubumwe igisigaye nibo bazi ibisigaye then nabo bakomerezeho