Huye: Amahindu yaguye i Cyarwa yangije byinshi
Mu minsi yashize, ahitwa i Cyarwa ho mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, haguye amahindu adasanzwe atobora amazu yangiza n’imyaka myinshi ku gasozi, ku buryo bamwe mu baturage bo muri aka gace basigaye iheruheru.
Muri rusange, hangiritse amazu y’imiryango 198 (amwe yatobaguritse amabati andi aragwa). Ariko ibarura ryakozwe n’umurenge wa Tumba rikanashyikirizwa Minisiteri ifite ibiza mu nshingano zayo, rigaragaza ko abasenyewe n’amahindu b’abakene bakeneye ubufasha bwihutirwa ari 147.

Imiryango 51 yindi ngo imwe ni iyifite, indi ikaba iyatobokesheje ibikoni, cyangwa hakaba haratobotse igipande kimwe cy’inzu babamo, hagasigara ikindi gice abantu bashobora kwikingamo ntibanyagirwe igihe imvura iguye.
Hangiritse kandi igisenge cy’amashuri 9 yigirwagamo n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Cyarwa.

Uretse amazu, ariya mahindu yangije n’imyaka yari ku gasozi. Ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Tumba ati “hangiritse hEGITARI 40 z’umuceri, Hegitari 50 z’urutoki ndetse na hegitari 100 z’ibigori.”
Iyi mibare y’imyaka yangiritse yabashije kugaragara ni iy’ahantu hahinzwe ku buryo ubutaka buhuje. Ni ukuvuga ko hatabariyemo imyaka yari hafi y’ingo z’Abanyacyarwa nk’ahari hahinze ibijumba, n’ibindi.
Batangiye kubonerwa isakaro
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Madamu Christine Niwemugeni, avuga ko akarere ka Huye gafite amabati magana atatu yo gufashisha ingo zikeneye ubufasha bwihutirwa. Ngo na Minisiteri ifite ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR) yababoneye amategura ibihumbi 80.

Ngo biteganyijwe ko aya mategura azashyikirizwa akarere ka Huye muri iyi minsi, hanyuma ibi byose bigashyikirizwa abo bigenewe.
Icyakora, ngo inkunga y’ibyo kurya na yo ikenewe cyane ntiraboneka. Ubuyobozi bw’akarere butegereje ibyo buzahabwa na MIDIMAR.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|