Huye: Akarere ka Huye kagabiye abiyemeje kureka uburaya

Abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abahoze bakora umwuga w’uburaya bo mu Murenge wa Mbazi bagabiwe inka esheshatu, ingurube esheshatu ndetse n’ihene 60.

Ibi byose babihawe n’akarere ka Huye, tariki 06/09/2012, kagamije kubafasha kugira ubushobozi buzatuma hatagira abongera kubashuka, cyangwa kongera gucuruza umubiri wabo, dore ko abenshi bavuga ko babiterwa n’ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yabwiye aba bakobwa ko akarere kiyemeje kubatera inkunga kuko na bo ubwabo biyemeje gutera intambwe yo kwihana no kugendera mu nzira zinoze.

Yagize ati “iyo abantu bakora neza bakoraga nabi, sosiyete irabakira ikabitaho. Umuntu wiyemeje guhinduka, nta mpamvu atitabwaho. Kuba mwarabyaye si ikibazo, ikibi ni ugukomeza. Mutekereze ku kuboneza urubyaro, mwibuka ko kubyara umwana ufite se utazwi ari ukumuhemukira”.

Igikorwa cyo kwakira amatungo bagenewe n'akarere bagitangiye babyina bishimye banashimira Imana.
Igikorwa cyo kwakira amatungo bagenewe n’akarere bagitangiye babyina bishimye banashimira Imana.

Hon. Gahondogo Athanasie wari witabiriye iki gikorwa na we yashishikarije aba bakobwa kuzakomeza inzira biyemeje yo guhinduka bakareka ingeso zibatesha agaciro: uburaya no kubyarira iwabo.

Yunzemo agira ati “kubyara ni byiza, ariko mujye mwirinda ingaruka ziba ku bana. Mbifurije ko umwaka utaha twazongera guterana na mwe muri kugabira bagenzi banyu.”

Nikomeze Jacqueline ni umwe muri aba bakobwa biyemeje guhinduka wagabiwe inka. Yavuze ko ayishimiye kuko abona izamufasha kurera umwana we no kwita ku bavandiwe be na bo badahwema kumufasha.

Ikindi kandi, ngo yiyemeje ko umwana yabyaye nta wundi azamukurikiza adafite umugabo babana, kuko no kuba arera uwo yabyaye wenyine, atazi aho uwo bamubyaranye, bitamushimisha.

Inka aba bakobwa bahawe ni imvange z’inyarwanda n’inzungu. Ihene bahawe zo ni ubwoko bw’izisanzwe zororerwa mu Rwanda, uretse amasekurume abiri yo mu bwoko bwa boer. Ingurube batanze na zo ni ibisekurume.

Twifuje kumenya niba abahawe amatungo y’ibisekurume bataryamiwe, maze Kalisa Aristide, Veterineri w’Akarere ka Huye, avuga ko atari byo kuko abahawe amasekurume bazabona abantu benshi baza kuyabanguriraho kuko ari ubwoko bwiza, bwororoka vuba kandi butanga inyama.

Banahawe ingurube n'ihene.
Banahawe ingurube n’ihene.

Yabivuze muri aya magambo: “iyo abantu baje kubangurira, bagira amafaranga basigira nyir’ugutunga isekurume. Abahawe amasekurume rero bazayabonamo amafaranga ku buryo nibashaka bazigurira inyagazi”.

Abafite ingurube z’amasekurume bo, iyo abantu baje kuzibanguriraho badafite amafaranga, babemerera ikibwana. Abahawe ingurube rero na bo nta gihombo zizabatera, ahubwo bazunguka.

Aya matungo yatanzwe i Mbazi afite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 800.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha imana ishimwe n’abandi bakwiriye kwigira kuri bagenzi babo kugirango babagizi banabi ntibazongere kubabona bahagaze ku mihanda.

Eddy yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka