Huye: Ahacukurwaga umusingi hamaze kuboneka imibiri 35

Mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 kandi gushakisha birakomeje.

Ahacukurwaga umusingi habonetse imibiri
Ahacukurwaga umusingi habonetse imibiri

Amakuru dukesha Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore, avuga ko iyo mibiri yabonetse mu rugo rw’uwitwa Séraphine Dusabemariya, aho yarimo acukuza umusingi w’urugo, mu ruhande rwo hepfo y’inzu.

Ni igikorwa yari yatangiye ku wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, habonetse ibice by’imibiri gucukura birahagarikwa, none kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira, hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Yagize ati “Hamaze kuboneka imibiri 35, kandi n’ejo tuzakomeza kuyishakisha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega ibinu biteye ubwoba? ubwose uwo muturage arabyifatamo ate?

ishimwe patrick yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka