Huye: Abava muri Mukura bajya mu mujyi batambuka bate muri Tumba iri muri Guma mu Rugo?

Hari abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi i Huye bataha mu Murenge wa Mukura binubira kutemererwa gutambuka mu Murenge wa Tumba, washyizwe muri Guma mu Rugo.

Abaca mu Murenge wa Tumba uri muri Guma mu Rugo barisobanura ufite impamvu zumvikana agafashwa gutambuka
Abaca mu Murenge wa Tumba uri muri Guma mu Rugo barisobanura ufite impamvu zumvikana agafashwa gutambuka

Uwitwa Hakizimana utuye ahitwa i Sahera mu Murenge wa Mukura, mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 (ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo mu mirenge itatu yonyine muri Huye) yagerageje gutambuka, abakorerabushake barabimwangira.

Nyamara ngo yari afite icyemezo yahawe n’ubuyobozi bw’akagari cy’uko atuye mu Murenge wa Mukura, kandi ko afite imirimo akorera mu mujyi.

Hafi saa tanu za mu gitondo yaje kwemererwa gutambuka, ariko bamubwira ko bitari buze kumworohera kurenga ahitwa ku Mukoni. Icyakora baje kumwemerera gutambuka, nyuma y’umwanya ategereje.

N’akababaro k’uko yataye umwanya munini mu nzira, yagize ati “Ubuyobozi ntekereza ko bwubatse kuva ku mudugudu kugeza hejuru. Ni gute umuntu bamubuza gutambuka afite icyangombwa yahawe n’akagari, cyerekana ko ahatuye?”

Mugenzi we bari kumwe na we wabashije gutambuka, ntiyari yishimiye kuba hari bagenzi babo bo barambiwe bagasubirayo.

Yagize ati “Urumva twageze ku gahanda kajya mu Irango, batubwira ko tutemerewe kunyura muri Tumba tujya mu mujyi. Turavuga ngo dufite icyangombwa cy’uko dutuye muri Mukura, baturekura bigoranye. Kuki batwangira gutambuka?”

Uwitwa Ndagijimana ati “Mu kanya kamwe baravuga ngo icyangombwa ufite nticyemewe, ubundi bakavuga ngo ngaho tambuka. Ni ibintu bikwiriye kunozwa, umuntu ntagende afite ubwoba, yibaza niba bamwemerera gutambuka cyangwa batari bumwemerere nyamara afite icyangombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu mirenge itatu yo mu Karere ka Huye, harimo na Tumba, abantu bari bemerewe gutambuka higanjemo abajya gucuruza mu mujyi, ariko biza kugaragara ko hari abibagiwe ko hakora 50% by’abacuruzi.

Ati “Ku munsi wa mbere byabaye ngombwa ko Umurenge ugira abo usohora mu isoko. Uyu munsi twasabye ko hakorwa intonde z’abacuruzi, hakanagaragazwa abatahiwe gukora, kugira ngo boroherezwe gutambuka.”

Yunzemo ati “N’ubwo hari abaturuka mu Murenge wa Tumba batemerewe kuza mu mujyi, ntibivuga ko abasigaye batagomba gukomeza gusimburana mu mikorere yabo.”

Uyu muyobozi anavuga ko ku munsi wa gatatu wa Guma mu Rugo ireba imirenge itatu gusa muri Huye, hatazongera kuboneka abajya gukora imirimo ya ngombwa banyura mu murenge uri muri Guma mu Rugo babuze uko batambuka, yizeza ko bigiye kunozwa.

Imirenge itatu y’Akarere ka Huye ari yo Tumba, Kinazi na Gishamvu ni yo iri muri Guma mu Rugo kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 kugera tariki 10 Kanama 2021 ikaba ari imwe mu mirenge yo hirya no hino mu gihugu iherutse gushyirwa muri iyo gahunda kugira ngo ikurikiranwe neza, nyuma yo kubona ko ifite ubwandu buri hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se isoko ryo mu mujyi wamenya upanga gute utugari tuza n’ututaza ibiri gukorwa nibyo bishoboka biba byatekerejweho ni uko utabusya abwita ubumera

Ignacio yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Muraho neza!! Tubashimiye amakuru mutugezaho.Njyewe numva aho kuvuga ngo abacuruzi haze 50% ntacyo bigabanya kunwinshi bwabantu kuko niba umucuruzi A atakoze abakiriya be Bose barajya kugurira umucuruzi B bahahurire nabakiriya ba B usange habaye ubucucike, ahubwo njyewe uko mbyumva numva abacuruzi Bose bakora noneho abaguzi baba limite, bakavuga ngo uyumunsi harajya guhaha abatiye akagari X na Y gusa abandi ntibaze noneho abaje guhaha bakajya muri yamaduka yose urumva ko abaguzi baba Ari bake ntakibazo byatera kdi buriya ikibazo ntago Ari abacuruzi ahubwo ikibazo nabaza kugura, abaguzi rero baje Ari bake byaba byiza kuko basanga abacuruzi benshi ugasanga ntakibazo biteye. Murakoze. Kigali today tirayemwra!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka