Huye: Abasora batoya barataka kutabasha kwegeranya ibihumbi 60 by’ipatante ku mwaka
Nyuma y’uko amahoro y’isuku n’ipatante byahujwe, abasora bo ku rwego rwo hasi bagashyirirwaho ipatante y’ibihumbi 60 ku mwaka, hari abavuga ko ariya mafaranga ari menshi, kuyabona bikaba bitaborohera.
Nk’abadozi bakora ahanini ibiraka byo gusana no gusubiramo imyenda bakorera ku mbaraza zo hafi y’isoko rya Rango mu Karere ka Huye, bavuga ko kubona ibihumbi 60 ku mwaka bivuga kwegeranya bitanu buri kwezi, nyamara hari n’igihe umuntu ashobora kumara iminsi ibiri atarakorera n’ibihumbi bitatu, kandi aba agomba no kwitunga hamwe n’abe, kimwe no kwishyura ubukode bw’inzu.
Ibi ngo bituma hari abahitamo gukwepakwepa abasoresha nk’uko bivugwa n’umukobwa umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, akaba yarabyaye akiri mutoya anagomba kwirwanaho hamwe n’umwana we.
Agira ati “Ntabwo nabona ayo kwishyura aho nkorera ku rubaraza, ngo mbone n’ay’umusoro. Ubwo rero iyo baje (abasoresha) nterura imashini nkirukanka, ejo nkayigarura, gutyo gutyo. Njyewe ntekereza ko uwaduhaye urubaraza ari we ukwiye gusora, twebwe dufite ubucuruzi butoya wenda bakatwishyuza makeya. Icyo gihe twayatanga nta kibazo.”
Uwitwa Alexis Ndayambaje ukorera Sosiyete MTN mu Irango na we ati “Twebwe twishyuraga ipatante y’ibihumbi bitandatu ku mwaka, tukishyura n’amafaranga 1500 y’amahoro y’isuku buri kwezi. Ay’isuku wasangaga ari ibihumbi 18 ku mwaka, washyiraho bya bihumbi bitandatu bikaba 24 ku mwaka. None ubu ndabazwa ibihumbi 60 ku mwaka.”
Akomeza agira ati “Urareba mpembwa ibihumbi 21 ku kwezi. Kuramo ibihumbi bitanu bya buri kwezi na bitandatu by’aho gukorera. Turakatwa umusoro wa 15% w’ari kuri sim card. Ubwo wabaho ute ko tugiye kuzasara?”
Asoza igitekerezo cye agira ati “Rwose ubuzima buratugoye, buradukomereye, turumva aho bigeze Leta ikwiye kwicara nk’umubyeyi, igashyiraho ko umuntu asoreshwa ibihwanye n’ubushobozi bwe.”
Umusore umaze igihe gitoya arangije amashuri yisumbuye na we ati “Urubyiruko dusoza kwiga, washinga nk’akamashini ngo reka ntange indirimbo, bakaza ngo sora, nta mafaranga wabonye bakagufungira bizinesi. Iyo bayifunze uriheba ukaba ikirara, ugatega abantu ukajya ubambura, ugasanga ubaye igisambo.”
Ikindi abasora batoya bavuga kibabangamira ni ukuba imirimo bakora ahanini usanga ijyanye n’umwuga umuntu atasimburwaho n’uwe, igihe umuntu arwaye cyangwa agize impamvu ituma atabasha gukora akisanga agomba kwishyura ipatante mu gihe atakoraga, hageretseho n’amande, bitewe n’uko abasora bose binjijwe mu ikoranabuhanga.
Ibi bituma hari abifuza ko hasubiraho uburyo bwo kwishyuzwa hatagendewe ku ikoranabuhanga ku basora batoya kuko icyo gihe hishyuzwa uwakoze. Abavuga gutya kandi ahanini babishingira ku kuba batamenya uko bahagarikisha gukomeza kubarirwa igihe badakora, cyane ko hari n’abavuga ko babigerageje baciye ku kwandikira inama njyanama y’Akarere ntibigire icyo bitanga.
Gervais Butera Bagabe ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, avuga ko kuba ipatante yarabaye nini cyane ubwo yahuzwaga n’amahoro y’isuku bitari ku basora batoya cyane gusa, ko no ku banini ari uko, kandi ko batangiye kubikorera ubuvugizi, bakaba bizeye ko Leta izabumva vuba, itegeko rigasubirwamo.
Agira ati “Hari abishyura ibihumbi 60, hari abatanga 150, hari abatanga 250 na 500, hari abatanga miriyoni, hari n’abageza ahari kuri miriyoni ebyiri n’igice.”
Naho ku bijyanye n’abinubira kwishyuzwa ipatante n’amande yayo mu gihe batakoraga, Bagabe avuga ko iyo habaye impamvu ituma usora atabasha gukora abimenyesha RRA, igahagarika gukomeza kumubarira muri ibyo bihe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri mbashimiye iyi nkuru mwanditse,nanjye mfite icyifuzo cy’uko batugabanyiriza Imisoro y’ipatante bikaba nka mbere pe kuko biratugora Kubona ipatante ya 60 ku mwaka ! Leta ibyigeho idufashe pe turakomerewe cyane