Huye: Abasheshe akanguhe ni abo guhabwa agaciro

Nyuma yo guhingira umukecuru wari uraye ihinga witwa Verediyana Nyirabakunzi mu gikorwa cy’umuganda cyabereye ahitwa i Mubumbano mu Murenge wa Mukura, akarere ka Huye, tariki 29/09/2012, abawitabiriye bashimangiye ko abasheshe akanguhe ni abo guhabwa agaciro.

Guha umuganda uyu mukecuru, bijyanye n’umunsi w’abasheshe akanguhe ubundi wizihizwa ku itariki ya 1 Ukwakira. Insanganyamatsiko ijyanye n’uyu munsi muri uyu mwaka igira iti « Duheshe agaciro abasheshe akanguhe, baba mu muryango».

Depite Gahondogo Athanasie wari witabiriye uyu muganda yagize ati “abasheshe akanguhe tubahe agaciro. Icya mbere cyo tubahe agaciro kuko baratubyaye. Tubagomba icyubahiro. Na none kandi, bafite inararibonye dukeneye. Hari ibintu byiza byinshi bagifite tubakeneyeho, tujye tubegera rero, tubigireho”.

Depite Gahondogo yakomeje asobanura ko umuganda w’uwo munsi ufite umwihariko kuko bawukoze nk’uko mu muco wa kinyarwanda ukorwa kuko bawuhaye umuntu wari uwukeneye.

Madame Niwemugeni Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, yavuze ko akenshi, iyo umuntu ageze mu za bukuru, abe bamutererana, cyangwa bakamufata bakamujyana mu kigo ngo abe ari ho asazira. Ibyo rero ngo ntibijyanye n’umuco wo kwihesha agaciro Abanyarwanda biyemeje.

Yunzemo agira ati “Tubafashirize mu miryango yabo, cyangwa tubajyane iwacu tubane na bo. Tubafashe nk’uko natwe badufashije. Kuba tugeze aha ni uko bahabaye. Ni uko batwigishije, batuyoboye ishuri, batuvuje, baduhingiye. Ntabwo bitangaje rero natwe tubahingiye, tubahaye umwambaro”.

Igikorwa cy'umuganda i Mubumbano cyaranzwe no guhingira usheshe akanguhe wari urahe ihinga.
Igikorwa cy’umuganda i Mubumbano cyaranzwe no guhingira usheshe akanguhe wari urahe ihinga.

Abasheshe akanguhe b’i Bukomeye bibumbiye muri koperative Akabando ka Bukomeye igura imyaka ku mwero, ikayisubiza mu gihe cy’ihinga. Amafaranga bakuyemo barayazigama none barifuza ubushobozi buzabafasha kugura urusyo rwa kijyambere.

Ibyo ari byo byose ibi bazabigeraho kubera ko Akarere ka Huye kabageneye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga nk’ayo kandi, Akarere ka Huye kayageneye ibigo bibiri byita ku basheshe akanguhe byo muri aka Karere harimo icy’i Ngoma n’icy’i Tumba.

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abasheshe akanguhe, ab’i Bukomeye bari kumwe na bagenzi babo bo mu Murenge wa Gishamvu bari baje kwifatanya na bo.

Ab’i Gishamvu bo nta nkunga bahawe kubera ko nta koperative barimo. Basabwe rero na bo kuzayikora, kugira ngo bagire ibikorwa bibafasha kwiteza imbere.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka