Huye: Abasenateri bifatanyije n’Abanyamukura mu muganda

Abagize inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye mu gikorwa cy’umuganda wabaye tariki 28/07/2012.

Igikorwa cy’umuganda cyaranzwe no gusiza ibibanza no kubumba amatafari ya rukarakara yo kuzubakira abacitse ku icumu rya Jenoside. Muri ibyo bibanza, harimo ikizubakwamo amacumbi y’abarimu ku Rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano.

Nyuma y’umuganda, abaturage bagize umwanya wo kuganira n’abasenateri. Bernard Makuza, Visi Perezida wa Sena, yabwiye abari bahari ko mu nshingano zabo harimo gushyiraho amategeko no kuyatora, kureba ko amahame y’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu akurikizwa ndetse no kugenzura Guverinoma.

Habumbwe amatafari azubaka amazu y'abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Habumbwe amatafari azubaka amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Yunzemo agira ati “twiyemeje kuzajya dusanga abaturage tugakorana umuganda, hanyuma tukaganira”.

Mu biganiro bagiranye, abaturage bagaragaje ko ubwitabire bwa mituweri muri uyu mwaka watangiye muri Nyakanga bukiri hasi bitewe n’uko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo: ibyo abaturage bari bemeje binyuranye n’ibyagarutse ku malisiti. Hon. Makuza yasabye umuyobozi w’Umurenge gukurikirana iki kibazo.

Uretse ibibazo, Hon. Makuza yasabye abaturage ba Mukura kurushaho kwitabira umurimo, bakareka guhanga amaso ak’imuhana kuko kaza imvura ihise, cyane ko noneho itanaguye kataza.

Yakomeje avuga ko gukora bizatuma hatagira uwumva ko ababeshejeho, kuko iyo umuntu yumva ko ari we ugutunze anagusuzugura.

Basijije ahazubakwa amacumbi y'abarimu.
Basijije ahazubakwa amacumbi y’abarimu.

Yakomeje agira ati “Twange agasuzuguro, tuvome mu muco wacu, maze twiyubakire igihugu. Ingero zirahari: Gacaca, Abunzi, Kugabirana muri gahunda ya Girinka, kwishyira hamwe udafite imbaraga tukamuha umuganda na we akazamuka.”

Muri rusange, abaturage ba Mukura bitabiriye uyu muganda ari benshi cyane, ku buryo n’ubwo bavomaga kure, babashije kubumba amatafari agera ku 1000.

Hon. Makuza ati “Nta gaciro k’amafaranga kangana no guhura tugakorera hamwe, tukungurana ibitekerezo. Ibyubatswe mu bumwe bwacu, kubishyira mu mafaranga byatugora.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka