Huye: Abanyonzi bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kuko uduhari tubapfumurira amapine

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bifashishije amagare mu Mujyi i Huye, bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kunyuramo rwagati mu Mujyi hashyirwamo kaburimbo inyerera, kugira ngo bajye batwifashisha tutabatoboreye imipine nk’uko bigenda iyo banyuze mu twashyizwemo kaburimbo y’igiheri.

Utubuye turi muri aka gahanda kagenewe amagare ngo tubapfumurira amapine ari nayo mpamvu usanga banyura mu muhanda munini
Utubuye turi muri aka gahanda kagenewe amagare ngo tubapfumurira amapine ari nayo mpamvu usanga banyura mu muhanda munini

Ku bilometero nka bitanu byatunganyijweho utwo duhanda, urebye bifashisha akari nko kuri kilometero kimwe, ku muhanda uturuka kuri gare ukagera kuri Hotel Faucon. Ahandi ngo ntihakoze neza, kuko harimo utubuye dutyaye dutuma amapine atoboka.

Aho ni ku muhanda wo hepfo ya gare ugana i Nyamagabe, aho usanga igice cyagenewe amagare cyifashishwa ari ikinyurwamo n’azamuka, n’aho amanuka yo ugasanga anakonkoboka (yirukanka cyane ahamanuka) kandi ari mu muhanda wagenewe ibinyabiziga.

Ku muhanda uturuka mu Matyazo ho kubera ko hanatambika, abanyonzi ntibakunze kunyura mu gahanda bagenewe.

Mu gahanda kagenewe amagare ugana mu Gahenerezo na ho ngo utubuye dutyaye dutobora amapine y'amagare
Mu gahanda kagenewe amagare ugana mu Gahenerezo na ho ngo utubuye dutyaye dutobora amapine y’amagare

Uwitwa Dieudonné Ndaberetse agira ati "Si uko tuyobewe ko inzira ari iyacu, ariko hagiye harimo amacupa, utwuma n’utubuye dusongoye byinjira mu mipine, shamburayeri zigashwanyuka. Dutegereje ko hazakorwa neza tukazajya tuhifashisha."

Yungamo ati "Igihe batarahakora tuba twifashishije umuhanda munini. Ariko iyo ibinyabiziga bibaye byinshi mu muhanda kuko urabona ni hatoya, ukora ku buryo ukatiramo (mu gahanda k’amagare) kugira ngo udateza impanuka."

Icyakora, hari igihe no mu gice kirimo agahanda gakoze neza usanga amagare agenda mu muhanda munini.

Agahanda kagenewe amagare guturuka kuri gare kugera kuri Hotel Faucon ni ko gakoze neza, bityo n'abanyonzi bakakifashisha, ariko nyine hari n'ababirengaho
Agahanda kagenewe amagare guturuka kuri gare kugera kuri Hotel Faucon ni ko gakoze neza, bityo n’abanyonzi bakakifashisha, ariko nyine hari n’ababirengaho

Uwitwa Ngabonziza avuga ko abakora ibyo akenshi atari abanyonzi, ahubwo abatwara amagare bisanzwe akenshi baba baturutse mu cyaro bazanye ibicuruzwa mu mujyi. Ngo ni na bo akenshi usanga bakora impanuka.

Ati "Abenshi ntabwo baba bazi ibisate banyuramo, ariko twebwe kubera ko twahuguwe ku mategeko y’umuhanda tubikora neza. Ntabwo ari 100 % ariko iyo ubyubahirije bigenda neza, n’umugenzi utwaye akagira umutekano."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko abatwara amagare bose bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kunyura mu muhanda, ko nta rwitwazo rwo kubica ku ruhande. Agira ati "Hariya banga hari abahanyura, kandi nta kibazo hafite rwose."

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko impanuka z’amagare akenshi zituruka ku kutubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi ko n’ubwo badahwema kuyasobanurira abantu, hari abakomeza kubirengaho.

Mu muhanda ugana mu Matyazo abatwaye amagare binyurira mu muhanda munini, ngo kubera ko agahanda kabo kadatunganyije neza
Mu muhanda ugana mu Matyazo abatwaye amagare binyurira mu muhanda munini, ngo kubera ko agahanda kabo kadatunganyije neza

Yongera gusaba abagendera ku magare kutagenda hagati mu muhanda, kwirinda kwambara ama écouteur igihe batwaye no kutagira umuvuduko ukabije kubera ko usanga impanuka ahanini ziterwa n’umuvuduko.

Ati "Hari ukuntu amagare ahantu hamanuka bamwe batajya bafata feri, yagera mu ikoni gukata bikanga, rikaba rimurenganye umuhanda."

Ikindi yibutsa abagendera ku magare ni uko isaha yo kuva mu muhanda ari saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kuko byagaragaye ko impanuka nyinshi z’amagare ziba nijoro bitewe n’uko amagare atagira amatara ayamurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka