Huye: Abanyeshuri bo muri IPRC-South basobanuriwe kuri gahunda "Ndi Umunyarwanda"

Abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cyigisha imyuga cy’i Huye, IPRC-South, basobanuriwe icyo gahunda "Ndi Umunyarwanda"igamije, banabwirwa ko atari iyo guhatira Abantu gusaba imbabazi cyangwa kuzitanga, ubwo iyi gahunda yatangizwaga muri iki kigo kuri uyu wa Gatanu tariki 17/1/2014.

Richard Kananga, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko "Ndi Umunyarwanda" atari iyo guhatira Abahutu gusaba imbabazi abatutsi, ikaba itanagamije guhatira Abatutsi guha imbabazi ababahemukiye.

Richard Kananga, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge.
Richard Kananga, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kubaka amahoro no gukemura amakimbirane muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko iyi gahunda ari iyo gufasha Abanyarwanda kuganira, ufite ibikomere ku mutima ahanini bifatiye kuri jenoside akabibwira bagenzi be, bityo akabasha gukira.

Yagize ati “Burya tubana rimwe na rimwe tutanaziranye, ntazi ibikomere ufite kandi dukorana cyangwa twigana, ugasanga rimwe na rimwe mu byo nkora hari ubwo ngutoneka. Ariko urubuga rwa Ndumunyarwanda ni umwanya mwiza wo gufashanya no komorana ibikomere.”

Yatanze urugero rw’umukobwa ukomoka ku mubyeyi uzwi mu gihugu kuba yarakoze Jenoside, wize mu mashuri yisumbuye ahora ahinduranya ibigo kubera gutinya ko abo biga ku kigo kimwe bose bamumenya.

Yavuze ko uwo mukobwa aAho rangirije kwiga, yanatinyaga gusaba akazi, na bwo afite ubwoba ko uzamenya ise bizatuma akamwima.

Icyakora, ngo aho abashirije kwatura akavuga ipfunwe afite ku mutima, ngo ntakifitemo ubwoba bw’uko hari uwamenya inkomoko ye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndi umunyarwanda umuti usharira ariko urebaho kubikomere by’umutima, iiy gahunda izatanga umusaruro ukomeye cyane kandi uzasiga imbuto zizera ugutoha kwimitima y’abanyarwanda bose, kandi iziye iighe abana bayigishwe , gusa habemo ugshishoza kudasanzwe kuko numuti ariko wakica benshi, uwutanze hari ibindi ugamije , gusa ni gahunda nishimiye cyane kandi mbona izatanga umusaruro mwiza ntagereranywa.

kamaliza yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka