Huye: Abana bibukijwe uburenganzira bwabo banasabwa kubuharanira
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abana guharanira kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bwabo, kandi bakagira abo bafatiraho ingero z’ibikorwa byiza bizabafasha kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Babisabwe ubwo muri aka karere hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunya Africa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2015.

Nyuma yo kuganirizwa ku burenganzira bwabo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, yasabye abana ko baharanira kugira uruhare rugaragara mu guharanira uburenganzira bwabo.
Uyu muyobozi kandi yasabye abana kugira abantu bakuru bafataho icyitegererezo ku bw’ibikorwa byiza bababonaho (rele models), kugira ngo bajye baharanira kubigana bityo bizabafashe guharanira kugeza nkabo.
Yagize ati "Turabasaba ko bagomba kugira abo bareberaho, haba ku ishuri cyangwa mu buzima busanzwe abe ari bo bazabafasha kuzakura neza kugira ngo bazabe abayobozi beza”.

Mutwarasibo kandi yanasabye ababyeyi gukomera ku nshingano zabo zo kurera, bagaha abana babo ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwabo, kugira ngo babafashe gukura neza.
Uwamahoro Oliv,e wiga mu ishuri rya Ecole Secondaire Notre Dame de la Providence rya Karubanda, avuga ko ababyeyi n’igihugu ari bo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira uburenganzira bw’umwana, gusa akavuga ko abana na bo ubwabo bagomba gushyiraho akabo.
Ati "Umwana agomba kumvira abakuru, akareba kure. Urugero nk’abakobwa iyo abantu bashaka kudushuka bakoresha utuntu dutoya, abana rero tugomba kureba kure, kugira ngo tuzagire icyo tugeraho mu buzima”.
Uwamahoro kandi asaba abana bitwaza ko bafite uburenganzira bubarengera, bakigira indakoreka ko bakwiye kuzirikana ko banafite inshingano zo kubaha ababyeyi.

Ati "Nubwo umwana afite uburenganzira, ariko anibuke ko afite inshingano zo kubaha ababyeyi, turacyayoborwa n’ababyeyi kandi ni bo batwereka inzira nyayo y’ubuzima”.
Aba bana kandi biyemeje kureka ibiyobyabwenge,ndetse banavuga ko inshingano zabo ari ukwiga bashyizeho umwete, bakazavamo abayobozi beza.
Ubuyobozi kandi bwanasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bafata umwanya bakongera bakaganiriza abana ku burenganzira bwabo, kugira ngo bakure baharanira kubushyira mu bikorwa.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki Mutwarasibo CYPIEN yabwiye abana kugira abantu bakuru bafatiraho ikitegererezo ntabahe urugero kubo yaba azi baba abayobozi,abarezi,Ababyeyi, muzego zose zitandukanye akababwira amazina kwariho umwana akura avuga icyo azaba cyo.
abana bafite uruhare runini mu bibakorerwa, nabo uruhare rwabo rurakenewe maze mu iterambere ryabo naryo rigerweho