Huye: Abamotari barifuza ko parikingi za moto zagurwa

Abamotari bakorera mu Karere ka Huye barifuza ko bazahabwa aho guhagarara igihe bategereje abagenzi hagari, kugira ngo babashe gusiga umwanya uhagije hagati yabo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Barasaba ako aho bahagarara hazagurwa
Barasaba ako aho bahagarara hazagurwa

Iki gitekerezo bakigejeje ku buyobozi bwa koperative bibumbiyemo ndetse n’ubw’Akarere ka Huye, mu nama bagiranye n’inzego z’umutekano kuwa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020.

Iyi nama yari iyo kugira ngo bamenyeshwe amabwiriza bazagenderaho ubwo bazaba basubiye ku kazi, kuwa mbere tariki ya 1 Kamena 2020.

Blaise Nkurunziza watanze iki gitekerezo, yagize ati “Muri gare tunigana cyane na za taxis voitures. Ziriya parikingi zizagurwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko iki kibazo kizakemurwa kuwa mbere, ko bazabirebera hamwe n’abamotari ndetse na ba nyiri gare.

Mu bindi abamotari bifuje kugira ngo bazabashe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harimo ko aho bahagarara bategereje abagenzi hose hashyirwa kandagirukarabe.

Uwagaragaje iki gitekerezo, yagize ati “Hari igihe ujya ahantu hari ivumbi, intoki zikandura. Nifuzaga ko ku maparikingi yacu haba kandagirukarabe kugira ngo igihe ufite umwanda mu ntoki ubashe gukaraba, bityo tujye tubasha kwifashisha na alcool. Kandi kuyifashisha intoki zanduye ntabwo bikuraho umwanda”.

Valens Nsengiyumva we yavuze ko mbere y’uko Guma mu rugo itangira hari abari baraguze alcool nyinshi yo kwifashisha mu gusukura intoki, kandi ko bari baguze nyinshi ku buryo bayigendana yose.

Abamotari b'i Huye barifuza ko aho bahagarara bategereje abagenzi hazagurwa kugira ngo bajye babasha guhana intera
Abamotari b’i Huye barifuza ko aho bahagarara bategereje abagenzi hazagurwa kugira ngo bajye babasha guhana intera

Ati “Ese ko twayitwazaga mu gacupa ka glyceline, kuko inyinshi yabaga yasigaye mu rugo, ubwo ntabwo bizateza ikibazo kuba turi kwifashisha alcool itari mu gacupa kaguriwemo alcool nyayo”?

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, yavuze ko hari uducupa dutoya tw’umuti wo gusukura intoki tuboneka mu mafarumasi, kandi ko uwakaguramo umuti rimwe yajya agenda asukamo undi.

Yunzemo ati “Gusa ntihazagire ukagura rimwe, hanyuma ubundi yuzuzemo amazi. Nukagura uzabikorere kugira ngo kakurinde, karinde n’uwo ugiye gutwara”.

Abamotari banifuje kumenya niba amabwiriza yo gutaha saa tatu azakomeza kubahirizwa na bo basubiye mu kazi, cyangwa niba bazongera kuzajya bakora bakageza igihe bashaka nka mbere.

Abamotari basobanuriwe ko kugeza ubu amabwiriza ariho avuga ko abantu bakwiye kuba batashye saa tatu, kandi ko kugeza ubu atarahinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko abo bamotari b’ihuye , nibagurirwe iyo parking kugirango birinde covd 19.Bahana intera ya 1m bakaraba intoki na alcool.

Habakuramba JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka