Huye: Abakuru b’imidugudu bose bahawe telefone
Abakuru b’imidugudu bose bo mu Karere ka Huye uko ari 508, ku itariki ya 12/5/2014 bahawe telefone zo kwifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Ibi ngo bizatuma imigendekere y’akazi kabo irushaho kuba myiza kuko hari igihe ababakuriye babakeneraga ntibabashe kubabonera igihe.
Izi terefone bazihawe hamwe na SIM cards zazo, kandi kuzihamagaza mu nzego z’ubuyobozi bagomba gukorana nta mafaranga bizajya bibatwara kuko azajya yishyurwa n’Akarere.
Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, ubwo yabashyikirizaga izi telefone yagize ati “hari abatagiraga terefone, abandi SIM cards bifashisha zikaba izabo bwite. Izi tubahaye ni iz’akazi, uzajya aba atakiyobora umudugudu azajya ayisigira umusimbuye.”
Yunzemo ati “hari abajyaga baduha amakuru ajyanye n’umutekano yamaze kuba amateka. Ahari wenda byabaga kubera ko nta buryo bw’itumanaho babaga bafite. Twizere ko bitazasubira.”

Uku gutanga terefone ku bakuru b’imidugudu byashimishije abazihawe ndetse n’abo bakorana, kuko ngo bizababashisha kurushaho gukora neza akazi bashinzwe.
Nemeyimana Alexis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiruhura ko mu murenge wa Rusatira, ati “mu mikoranire twiyaranjaga tugashaka uko tuvugana n’abakuru b’imidugudu ariko ubwo bahawe amaterefone bazajya bahamagara batarinze kugura amainite itumanaho riraza kujya rigenda neza.”
Yunzemo ati “mu kagari nyobora, hari abakuru b’imidugudu bamwe batagiraga terefone, nabakenera nkarinda guca ku bandi bantu. Ubu bigiye koroha noneho kuko nzajya mbashaka nkahita mbabona.”

Uwimana Philomène uyobora umudugudu wa Remera uherereye mu kagari ka Kabona, umurenge wa Kinazi, ati “nk’ibyerekeranye n’umutekano, tugize amahirwe kuko tuzajya dutanga amakuru byihuse ku nzego zose.”
Bazahabwa na mituweri
Ubwo bahabwaga terefone, abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Huye kandi bamenyeshejwe ko guhera mu mwaka utaha w’ingengo y’imari Leta izajya ibagenerwa ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri.
Abafite ingo bazajya bahabwa na mituweri z’abo bashakanye, ndetse n’iz’abana babo batarenze batatu. Ni ukuvuga ko bazajya barihirwa mituweri z’abantu batarenze batanu mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere ati “hari igihe abakuru b’imidugudu bajyaga kubwiriza abo bayobora gutanga amafaranga ya mituweri, bakababwira ngo ‘wowe ko utarayitanga? Ibi ntibizongera.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|