Huye: Abajura bakomerekeje abantu batatu

Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Werurwe 2023, abajura bateye ahantu habiri mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Kagari ka Rukira Umurenge wa Huye, bakomeretse abantu batatu.

Nk’uko bivugwa n’abatuye muri aka gace k’Akarere ka Huye, bikanemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, mu masaa saba n’igice za nijoro abo bajura ngo bagiye ku mucuruzi witwa Rose Ishimwe bahiba televiziyo, indangururamajwi n’ikaziye ya mitsingi, ariko televiziyo barayiteshwa.

Ati “Bagiye no ku uwitwa Emmanuel Niyikora, na we ucuruza, baratabaza bavuza induru, noneho bakomeretsa Niyikora n’umugore we ku ntoki. Abatewe batabaje, irondo riratabara, batemamo umwe witwa Callixte Rudahunga w’imyaka 54, bamukomeretsa ku mutwe no ku kuboko. Abakomerekejwe bajyanywe kwa muganga, bitabwaho.”

CIP Habiyaremye anavuga ko abakekwaho gukora ibi byaha ngo bari gushakishwa, ariko abatuye mu Gahenerezo bavuga ko hari abamaze gufatwa, n’ubwo hari abagishakishwa.

Binavugwa ko muri iryo joro bariya bajura bageze no mu Kagari ka Kabuga, gaherereye mu Murenge wa Mbazi, kandi abababonye bavuga ko urebye abo bajura bageraga kuri barindwi.

Aba bajura kandi bamaze iminsi biba mu duce tunyuranye two muri uwo Mudugudu, ndetse no mu Kagari uherereyemo ka Rukira, ku buryo abahatuye bavuga ko nta mutekano bafite.

Ubu bujura kandi ngo bukorwa n’abatagira ibyo bakora bahaba usanga banywa inzoga zitemewe bakanazinywera mu tubari tutemewe. Abahatuye bagira agahenge ari uko bafashwe, hanyuma bagasubira ku kabo iyo barekuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Vital Migabo, avuga ko bafashe ingamba ziza gutuma ubwo bujura bukabije bucika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobajura nibashakishye bahamwe

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka