Huye: Abaherutse kwangirizwa n’imvura bahawe ubufasha bw’ibanze

Abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye basizwe iheruheru n’imvura y’amahindu yabasenyeye inzu ikanabangiriza imyaka, barishimira ubufasha bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ariko barifuza ko bahabwa n’ibyo kurya.

Bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubagoboka nyuma yo kwangirizwa n'ibiza
Bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubagoboka nyuma yo kwangirizwa n’ibiza

Nk’uko bivugwa na Pascal Nshimyumuremyi, umuyobozi w’Umudugudu wa Buremera, ari na wo imvura y’amahindu n’umuyaga mwinshi byayogoje kurusha ahandi, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yamaze kubaha ibikoresho by’ibanze birimo shitingi, ibiringiti, imikeka, amasafuriya, indobo, amasahani, ibikombe, ibiyiko, amasabune ndetse n’amakaye ku banyeshuri.

Avuga kandi ko nk’umuyobozi w’Umudugudu ugezwaho ibibazo n’abo ayobora umunsi ku wundi, ubu noneho ngo icyo bakeneye kurusha ni ibyo kurya ndetse n’isakaro, kuko shitingi zibarinda kunyagirwa ariko ntizikureho kuba bakwicwa n’imbeho.

Agira ati "Shitingi bahawe ni ntoya, ku buryo hari abagiye bazitwikiriza igice cy’inzu zasambutse, cyangwa bakazifatisha ku rubaraza rw’abaturanyi, ariko ntizihagije. Urebye bakeneye isakaro n’ibyo kurya."

Berthe Mukagatete w’imyaka 72, na we imvura yaramusenyeye ku buryo yari yabaye acumbikiwe mu ishuri. Nyuma yo guhabwa ibikoresho by’ibanze agira ati "Bari bagerageje kudufasha, ariko ubu duhangayikishijwe n’inzara ndetse n’isakaro."

Yungamo ati "Nkomerewe cyane no kurara ntitira, nanashonje. Kubera ko shitingi bampaye itakwirwa ku nzu, nashinze uduti mu cyumba nyibambaho, kujya kuryama ni ugusesera. Iyo imvura iguye ica ku mpande, ibiringiti bigasoma ugasanga mpinda umushyitsi."

Francine Tuyisenge ni umupfakazi ufite abana batatu, na we ati "Baradufashije ndashima, mbasabira n’umugisha ku Mana. Aho bigeze uwansakarira nkava muri shitingi, akampa n’ibyo kurya.

Icyakora, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byinza, Jean Bosco, avuga ko muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi bababwiye ko ibiribwa na byo bazabigezwaho bidatinze, ati "ntibizarenza ejo bitaje."

Bishimiye ubufasha bahawe
Bishimiye ubufasha bahawe

I Byinza, imvura yarimo umuyaga n’amahindu yahaguye ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, yahasenye inzu zibarirwa muri 220, harimo 30 zasenyutse burundu ku buryo bizasaba kuzubaka bundi bushya, izindi zagiye zisambuka igisenge kikavaho cyose cg kigasenyuka igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka