Huye: Abagororwa 250 bahawe impamyabushobozi mu by’ubwubatsi
Abagororwa 250 bo muri Gereza ya Huye, ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 bahawe seritifika (impamyabushobozi) zemeza ko bashoboye umwuga w’ubwubatsi.

Ni nyuma y’uko nk’abafundi, bahawe ibizamini n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ry’i Huye (IPRC-Huye), hanyuma rigasanga uwo mwuga bawushoboye.
Buri wese kandi yagiye ahabwa seritifika ijyanye n’ibyo yahaweho ibizamini akabitsinda, byaba ibijyanye no kuzamura inzu, gushyiraho igisenge n’ibindi.
Umukozi wa IPRC-Huye ukurikirana ibijyanye n’amahugurwa y’igihe gitoya witwa Aroni Muragijimana avuga ko mu magereza yo mu Rwanda abagororwa bahawe bene izo seritifika ari 637, nyuma yo gukoreshwa ibizamini hagati y’ukwezi kwa Werurwe n’ukwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2019.

Agira ati “Bahawe ibizamini, bamaze kubitsinda babiherewe seritifika. Ni ukugira ngo umunsi bafunguwe bazabashe guhangana n’abandi banyarwanda b’abafundi ku isoko ry’umurimo.”
Abahawe seritifika babyishimiye kuko ngo bazazifashisha umunsi batashye. N’igihe bakiri muri gereza ngo zizabagirira akamaro kuko kubaka bizatuma batigunga, nk’uko bivugwa na Jean Bosco Dushimiyimana, umugororwa waje azi kubaka, ariko wagiye yigisha bagenzi be.
Ati “Iyo wiriwe wicaye uba witekerezaho. Nzabaho nte? Nzataha ryari? Umuryango wanjye umeze ute? Ariko iyo tujya gukora imirimo y’amaboko ntabwo tubibonera umwanya. Umuntu ahora ahuze.”

Ibizamini byahesheje aba bafundi b’abagororwa seritifika ni ibijyanye n’inyigisho zigenerwa abize ubwubatsi mu gihe cy’umwaka mu bigo by’imyuga (TVET).
N’abandi bafundi basanzwe bakora uyu mwuga batabifitiye impamyabushobozi na bo barabihabwa kugira ngo babashe kugira urupapuro rubyemeza, bityo babashe kubona akazi mu buryo bworoshye.
Muri uyu mwaka, abafundi babikoze bakanabitsinda mu Ntara y’Amajyepfo ni 1692, habariwemo n’abo bagororwa.




Ohereza igitekerezo
|