Huye: Abagore n’abakobwa bagaragaje ubudashyikirwa barahembwe

Akarere ka Huye kakoze igikorwa cyo guhemba abagore n’abakobwa bagaragaje ubudashyikirwa, ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore kuwa Kane tariki 08/03/2012.

Igikorwa cyabereye mu murenge wa Ruhashya aho uwo munsi wizihirijwe, hahembwe abagore harimo Esther Mukamuganga wabaye intangarugero mu kuboneza urubyaro muri uwo Murenge.

Hahembwe kandi abagore babaye intangarugero mu kwikura mu bukene babinyujije mu “Ntambwe”, gahunda abo bagore bafashwamo na Care international. Iyo gahunda ijyanye no kwibumbira mu matsinda yo kwegeranya amafaranga, hanyuma ukeneye inguzanyo yo gushora mu bikorwa bimufasha kwikura mu bukene akagurizwa.

Mu bagore bose uko ari 14 baturutse muri buri murenge 14 igize akarere ka Huye, bahembwe na za matela ziri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya nyakatsi ku buriri.

Abana b’abakobwa 10 biga mu mashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze (12YBE) barushije bagenzi babo amanota y’ibizami bya leta nabo bagenewe ibihembo. Bahawe ibikapu batwara ku mugongo, birimo ibikoresho byifashishwa mu mibare: agapaki karimo ibikoresho byifashishwa muri géometrie na calculatrice scientifique.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka