Huye: Abagore bo mu cyaro babangamirwa n’ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu

Abagore bo mu Murenge wa Maraba mu Karereka Huye bavuga ko iterambere ryabo ribangamirwa no kuba bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imishinga ibabyarira inyungu.

Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu
Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu

Babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye tariki 15 Ukwakira 2021, ubwo bwifatanyaga na bo mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki.

Uwitwa Claudine Nikuze yagize ati “Hari igihe ukora nk’umushinga, kubera ko mu cyaro nta mafaranga akunze kuhaboneka, ugasanga urahombye. Habonetse uwegera abagore akabaganiriza hamwe n’abagabo, akabereka uko bashora imari, akanabereka uko bagemura ibyo bagezeho, byadufasha.”

Chantal Kabatesi yongeraho ko n’itwita ry’abangavu ribangamira iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kuko mu gihe abana bakabanje gukura, bakagira ibyo bageraho mbere yo gushinga ingo, ahubwo batwita, bakajya kurera batabishoboye, bakaba n’umutwaro ku babyeyi.

Yungamo ati “Hari igihe umubyeyi ahana umwana ugasanga ntiyumva. Ariko habayeho nk’amahugurwa y’urubyiruko, cyangwa n’ibigo by’urubyiruko bibafasha mu iterambere, wenda byagabanya izo nda zitateguwe. Ubuyobozi bwabidufashamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo kugana amatsinda y’iterambere kuko byagaragaye ko abayitabira bibateza imbere.

Yagize ati “Umugore uwo ari we wese akwiye kugana amatsinda y’iterambere, ari yo bahuriramo bakungurana ibitekerezo, bakanafatanya mu iterambere. Byagaragaye ko abagore bagiye bajya mu matsinda babashije kugera kuri byinshi. Batangiye ari ibibazo, ariko ubu bageze ku bisubizo.”

Ikindi yabagiriyeho inama, ni ukwegera abajyanama mu bijyanye n’iterambere bari mu mirenge, kandi bagatinyuka bakagana ibigo by’imari.

Ati “Mu mirenge yose hari abajyanama mu bijyanye n’iterambere ry’imishinga (BDA), ufite umushinga arabagana bakamufasha. Abagore bagomba no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, kuko ari byo bakuramo amafaranga yo kwifashisha mu mishinga bafite, kandi mu mirenge yose hari Sacco.”

Yanasabye abagore kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kuko ngo na yo ajya aba isoko yo kubona igishoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka