Huye: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba kurushaho kwitabwaho
Mu gihe hizihizwa umunsi w’abafite ubumuga tariki 3 Ukuboza 2024, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Huye, barasaba ubuyobozi kurushaho kwita ku bibazo bafite.
Ibi babivuga bababaye kubera ko ngo mu bihe bitandukanye bagiye bandikira ubuyobozi babusaba ubufasha, bagategereza igisubizo bagaheba.
Ibi kandi ahanini ngo bituruka ku mbogamizi yo kutabasha kwigereza ibibazo aho bizera ko byakumvwa kubera ko batabasha kumvikana n’abakabahaye serivisi.
Uwitwa Félix Karangwa uyobora Koperative Nyereka Ibiganza, yibumbiyemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga b’i Huye, mu mvugo ye isaba kumukurikira cyane ariko ukamwumva, agira ati "Twandikiye Akarere tubasaba kudufasha kwitabira kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uheruka kubera i Gisenyi, habura iminsi itanu ngo umunsi ube batubwira ko iyo baruwa batayibonye."
Uwo munsi wizihizwa mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa Nzeri, buri mwaka.
Ibyo byabaye nyuma y’uko bagombaga kujya gukina umupira w’amaguru i Kigali, bagasaba imodoka n’imyenda ya siporo ndetse n’amazi. Icyo gihe na bwo bagiye kwibutsa bababwira ko icyifuzo cyabo batakimenye.
Agira ati "Twirwanyeho, abakinnyi birwanaho baratega. Kandi abandi twahuriyeyo buri wese Akarere kari kamuhaye ibihumbi 60 byo kubona amazi n’ibyo kurya n’ay’urugendo. Naho twebwe, no gutaha twabigezeho bitugoye."
Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva b’i Huye banavuga ko babona abafite ubumuga bw’ingingo ari bo bitabwaho kuko bugaragara n’inyuma, naho bo kuko batanabasha kwivugira, n’ubumuga bwabo ukaba utapfa kubumenya ukibabona, bakibagirana.
Ikindi, ngo hari umukobwa mugenzi wabo watwise, abyara imburagihe babona akwiye kwitabwaho kuko abayeho mu bukene bukabije.
Egide Habakubana, umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu Muryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko muri rusange kutumvikana n’abandi bantu bituma abo bakurikirana bakeka ko ari ukubirengagiza nyamara atari byo.
Agira ati "Mu byiciro birindwi by’abafite ubumuga dufite, buri wese yumva ko yibagirana, noneho bo kubera kutabasha kumvikana bagakeka ko hari ukuntu abandi bo bumvwa."
Akomeza agira ati "Twifuza ko iki kibazo cyakemuka. Byibuze kuri buri rwego rutangirwaho serivisi haba mu buyobozi, kwa muganga, mu burezi hakaba byibuze umuntu umwe uzi ururimi rw’amarenga wamufasha igihe ahageze, ibibazo bye bikabasha kumvikana."
Undi muti kuri iki kibazo ngo ni uko ururimi rw’amarenga rwagirwa rumwe mu zikoreshwa mu Rwanda, bityo rukigwa no mu mashuri.
Habakubana ati "Mu mwaka ushize hemejwe inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga none ubu turimo turakora ubuvugizi ku buryo habaho ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’izindi ndimi zikoreshwa mu gihugu."
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hari Uturere twagiye dushaka abigisha bamwe na bamwe mu bakozi batwo ururimi rw’amarenga, ariko abagiye barwiga bavuga ko iyo hashize igihe utarukoresha, ubyibagirwa.
Kayitare Léon Pierre, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe abafatanyabikorwa (JADF) ati "Nigeze kwiga ku marenga gato, ariko n’ibyo nari nize narabyibagiwe. Sinabasha kuganira na bo nifashishije amarenga. Bisaba umusemuzi. Mu gihe ururimi rw’amarenga tutararumenya, bakeneye abasemuzi mu nzego zose."
Ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu mu Rwanda ryo mu 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu mu Rwanda, ari ibihumbi 391,775 kandi ko muri bo, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari ibihumbi 66,272.
Ohereza igitekerezo
|