Huye: Abafite ubumuga bo Ntara ya Rhénanie Palatinat basuye ikigo cy’abatumva ntibanavuge

Itsinda ry’abahagarariye abafite ubumuga bo mu Ntara ya Rhénanie Palatinat ryagendereye abana barererwa mu kigo cy’abatumva ntibanavuge giherereye ahitwa i Ngoma ho mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 09/10/2013.

Ubwo bageraga muri iki kigo bagitemberejwemo, babasha no kumenya ingorane abana baharererwa ndetse n’abarimu babo bahura na zo.

Zimwe muri izi ngorane ni ukuba abana batabasha kuvugana n’ababyeyi babo kubera ko aba babyeyi baba badashoboye kwifashisha amarenga bigishijwe, ndetse n’iyo bagiye kwiga mu mashuri asanzwe ntibabasha kumvikana n’abarimu.

Abarimu bo bahura n’inzitizi mu kwigisha ahanini ni abashyashya baba bataramenya kwifashisha amarenga bityo ntibabashe kumvikana neza n’abo barera. Hakaba hifuzwa ko habaho amahugurwa yabo ku buryo buhoraho.

Nyuma yo gusura iki kigo, Mathias Rösch, komiseri w’abafite ubumuga muri Rhénanie Palatinat, ari na we wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko impamvu y’urugendo rwabo ari uguteza imbere umubano w’abafite ubumuga mu bihugu byombi.

Yagize ati « Turi hano hamwe n’itsinda ry’intumwa z’imiryango y’abafite ubumuga ndetse n’abahagarariye amashuri n’ibigo bifite ubunararibonye mu gufasha abana bafite ubumuga. Turashaka ko umubano w’abaturage bo mu Rwanda n’abo mu gihugu cya Rhénanie Palatinat wakomera».

Yunzemo ati « Turashaka ko imiryango n’amashuri y’abafite ubumuga by’iwacu n’ibyo mu Rwanda bikorana. Turashaka no kurebera hamwe uko amasezerano y’umuryango w’abibumbye ku bijyanye n’abafite ubumuga yubahirizwa mu bihugu byacu byombi».

Uruzinduko rw’izi ntumwa zo muri Rhénanie Palatinat rwashimishije ubuyobozi bw’ikigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Ngoma, kuko ngo hari byinshi bazungukira mu mubano batangiye.

Frère Alexis Hitayezu, umuyobozi w’iki kigo yagize ati “kugirana umubano ni ikintu cyiza cyane kuko biduhumura amaso tukabasha kumenya ibibera ahandi, tukamenya uko ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga babayeho iwabo mu Budage. Ni experience dushobora kubigiraho natwe ubwacu».

Izi ntumwa zaje gusura ikigo cy’abatumva cy’i Ngoma zivuye i Gatagara ho mu Karere ka Nyanza, aho zasuye abafite ubumuga baharererwa.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka