Huye: abafatanyabikorwa barasabwa kugira uruhare mu bikorwa by’itorero

Mu nama abagize komisiyo y’imiyoborere myiza n’ubutabera y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye bagize kuwa Kane tariki 09/05/2013, bagaragarijwe ko bashobora gufasha mu gikorwa cy’itorero maze kikarushaho kugenda neza.

Boniface Niyibizi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Huye, watanze ikiganiro ku buryo bafasha akarere muri gahunda z’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Abafatanyabikorwa bo muri komisiyo y'imiyoborere myiza n'ubutabera, aho bari bateraniye mu nama.
Abafatanyabikorwa bo muri komisiyo y’imiyoborere myiza n’ubutabera, aho bari bateraniye mu nama.

Yagaragaje ko mu bikorwa by’itorero bikorerwa urubyiruko buri mwaka, abafatanyabikorwa na bo baba bakenewe kugira ngo baganirize urubyiruko.

Yagize ati: “Mu gihe cy’itorero, usanga abo mu nzego z’ubuyobozi ari bo bonyine baza kuganiriza urubyiruko, nyamara kandi hari ibyo namwe mwabaganirizaho bibafitiye akamaro.”

Yunzemo ati: “Mu bikorwa mukora namwe hari ibigenerwa n’urubyiruko. Dufatanyije mu gutoza urubyiruko kuba intore, twazanafatanya kureba uko bashyira mu bikorwa ibyo twaganiriye. Icyo gihe namwe byaborohera kumenya aho muhera ndetse n’aho mushakira uru rubyiruko.”

Abafatanyabikorwa kandi ngo bashobora no gufasha Uturere muri gahunda yo kurangiza imanza z’imitungo za gacaca. Niyibizi yavuze ko bashobora gufasha akarere kumenya umubare nyawo w’abantu bafite ibibazo by’amarangizarubanza, hakamenywa aho baherereye bagakemurirwa ibibazo.

Muri iki gihe ubuyobozi bugerageza kubaka ibiro by’inzego z’utugari n’imidugudu, abafatanyabikorwa nabo bashobora gutanga inkunga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka