Huye: Abacururiza mu isoko ry’Ingenzi barinubira kwibwa batashye
Abacururiza mu isoko ry’Ingenzi za Huye barinubira kuba basigaye bataha nimugoroba, mu gitondo bamwe muri bagenzi babo baza bakabura ibicuruzwa baba basize babitse neza.

Bamwe muri bo batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Kigali Today ko ubu bujura butangiriye aho camera zari mu isoko zitagikora, ku buryo hatamenyekana abibye.
Umwe muri bo ucuruza imbuto yagize ati “Mu minsi yashize banyibye ibitoki by’imineke by’ibihumbi 20, banyiba na avoka zose nari naranguye, ku buryo byabaye ngombwa ko mba mpagaritse gucuruza nkabanza kujya gushaka ikindi gishoro.”
Umukecuru na we ucuruza imbuto twasanze yari yaraye yibwe yagize ati “Banyibye ibitoki by’ibihumbi 60. Ubu ndi kwibaza uko nza kubigenza.”
Mugenzi we na we ati “Mu minsi yashize naranguye mandarine z’ibihumbi 40, nje mu gitondo nsanga nta n’imwe ihari. Tekereza kwegeranya amafaranga y’abanyeshuri, wagira ngo ugiye kwisuganya ukisanga ibyari kugufasha nta na kimwe gisigaye!”
Yunzemo ati “Tubibaza ubuyobozi bw’Ingenzi bakatubwira ko bari bukore iperereza, tugategereza ibyavuye mu iperereza tugaheba.”
Undi na we ati “Ntiwamenya uwibye, yaba mugenzi wawe cyangwa umusekirite. Birasaba ko hashyirwaho camera kandi zikora, kuko n’izari zihasanzwe zari nkeya ubu zasinziriye.”
Abakorera muri iryo soko kandi binubira kuba batajya bakoreshwa inama, bituma bisanga hari ibyemezo bafatiwe, bakabiturwaho batazi aho byaturutse.

Muri iyi minsi bwo barinubira ko bategetswe kuzajya baba batashye saa tatu za nijoro, icyo cyemezo bakaba baragituweho batazi impamvu yacyo.
Umwe muri bo ati “Ubundi umuntu yacuruzaga, yabona nta bakiriya bagihari agafunga agataha. Ni gute batugabanyiriza amasaha yo gukora, nyamara ntibagabanye amafaranga y’ubukode?”
Undi ati “Nta nama badukoresha ngo dutange ibitekerezo nk’abakiriya babo, nta n’udusanduku tw’ibitekerezo bashyizeho ngo byibura tujye tubasha kugaragaza ibitubangamiye. Rwose dufashwe nabi nk’abakiriya.”
Hari n’umuryango abantu bakunze kunyereramo ukwiye gukosorwa
Abakorera mu isoko ry’Ingenzi banavuga ko hari hakwiye gusubirwamo imyubakire yo mu muryango usohoka mu isoko ry’imboga n’imbuto, uri ku muhanda ugana mu Rwabayanga kuko hari ukuntu hanyerera, kandi ko ubimenya ari uko uhaguye. N’ikimenyimenyi ngo ntihashira icyumweru nta bantu babiri cyangwa batatu bahaguye.
Umwe mu bacururiza hafi yawo ati “Ujya kubona ukabona umugore utwite cyangwa ufite umwana araguye. Haba mu zuba, haba mu mvura, haranyerera. Twebwe ducuruza mu isoko twamaze kuhamenya, ariko abatahazi bo rwose barahagwa.”
Mugenzi we ati “Umudamu umwe wo mu Rwabuye yarahamanutse ajya gutega moto, aranyerera aragwa, ahaguruka ajya kwa muganga. Niba yarakize, niba akirwaye, simbizi. Icyakora simperuka kumubona.”

Hari n’umudamu ukuze ucururiza muri iryo soko ugenda acumbagira, kandi na we ngo ni ho yaguye, yivuje imvune yanga gukira.
Francine Murekatete, Perezidante w’Ingenzi, avuga ko Camera zafasha mu gukaza umutekano bazitangiye isoko, ko zizaboneka bidatinze, ariko akanibutsa abacuruzi kurushaho kwita ku byabo, bagasiga bafunze neza, kuko byagaragaye ko hari abajya basiga badafunze.
Naho ku kibazo cyo kudakoreshwa inama, ngo buri gice cy’isoko kigira komisiyo y’abanyamuryango bagikurikirana, ku buryo hatagombye kubaho abavuga ko bagize ibibazo bakabura abo babishyikiriza.
Ati “Bajye batugana batubwire, ibibazo byabo nta cyatubuza kubikemura kuko burya umukiliya ari umwami.”
Naho ku bijyanye n’umuryango unyerera, ngo hari amavugurura y’inyubako bari hafi gushyira mu bikorwa, ku buryo n’aho uri hazavugururwa, bityo n’ikibazo kigakemuka.

Ohereza igitekerezo
|