Huye: Ababaruye sim cards za MTN ngo bishyuwe make
Ababaruye sim cards za MTN ahuzwa n’indangamuntu za ba nyirayo mu Karere ka Huye n’aka Nyamagabe bavuga ko nta n’umwe wishyuwe amafaranga ye yose nk’uko bari babibasezeranyije.
Umwe mu bacuruza amakarita ya MTN ukorera mu mujyi wa Butare avuga ko ku ikubitiro yabaruriye abantu 3640. Ngo yagombaga kwishyurwa ibihumbi 36400, nyamara yishyuwe amafaranga 2970 yonyine.
Akomeza agira ati “maze kubona ko ntishyurwa nk’uko nari nabisezeranyijwe nahisemo guhagarika gukorana na MTN. Icyakora, uwazanaga ijana we naramubaruraga.”
Mugenzi we bari kumwe we yagize ati “nabaruye abantu ibihumbi birindwi, ariko nishyuwe amafaranga 4000 byonyine.”
Undi wabaruye SIM cards mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “amafaranga nakoreye muri MTN igihe twabaruraga simu ni ibihumbi 81 n’utundi turenga, nyamara nishyuwe ibihumbi bitatu n’amafaranga 8 ubwa mbere, hanyuma bampa amafaranga 64. Ni ayo mperuka.”
Akomeza agira ati “nagerageje kwishyuza, ngera no ku biro bikuru bya MTN i Nyarutarama, bambwira ko iki kibazo ngomba kukibaza SORWAFA kuko ari yo sosiyete yari yatsindiye kuyobora iki gikorwa. Najyaga hamwe bakanyohereza ahandi, mbonye binyobeye ndataha.”
Umuyobozi wa SORWAFA, Nkotanyi Thomas, we avuga ko atari we wagombaga guhemba ababarura amaSIM cards, ko MTN ari yo yagombaga kubyikorera. Ngo abo sosiyete ahagarariye yagombaga kwishyura ni abari bashinzwe iki gikorwa mu turere (supervisors).
Icyakora, abasupervisors twavuganye na bo bavuze ko hari amafaranga batarishyurwa.
Iki kibazo ngo kizakemuka mu byumweru bibiri
Ushinzwe kubarura za SIM Cards muri MTN twavuganye kuri terefone we avuga ko iyi sosiyete akorera yishyuye abo bakoranye ku rugero rwa 99%, kandi ko n’abasigaye bazaba bamaze kubishyura mu byumweru bibiri biri imbere.
Na bwo kandi ngo abo batarabasha kwishyura ni abifashishaga amakarita basanzwe bifashisha mu kugurisha za mituyu (me2u): bari babasabye gushaka andi maSIM cards kugira ngo babashe kwishyurwa mu buryo bwa mobile money.
Ati “ Abatarabikoze rero ni bo batarabona amafaranga yabo, kandi turi gukora ku buryo iki kibazo gikemuka bidatinze.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya MTN n’ibya Leta muri iyi sosiyete yongeraho ko ababaruraga bishyurwaga hakurikijwe umubare w’abantu banditse, kandi ko SORWAFA ari yo yatangaga ilisiti, hanyuma MTN ikishyura. Ati “abavuga ko batishyuwe bishobora kuba byaraturutse ku kutemezwa na SORWAFA.”
Kuri iyi ngingo, umukuru wa SORWAFA avuga ko hari n’abashobora kuba bibwira ko bagifitiwe amafaranga kandi ntayo. Ibi bituruka ku kuba umuntu yandikirwaga amafaranga ari uko uwo yabaruye yemeje ko umwirondoro we ari wo. Kandi ngo hari abatarabikoraga.
Abakoreye Airtel na Tigo bo barishyuwe
Aba babaruye za SIM Cards twavuganye bakavuga ko MTN itabishyuye amafaranga yabo yose bavuga ko atariko byabagendekeye hamwe na Tigo ndetse na Airtel, kuko aya masosiyete yombi yo yabishyuye.
Umwe yagize ati “rwose Tigo na Airtel baratwishyuye, ndetse no ku gihe. Ibya MTN ni byo byatuyobeye. Iyo tubajije batubwira ko bazatwishyura. Ariko se ryari?”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|