Huye: Aba DASSO 11 ntibarahiye kubera batujuje amadosiye
Ubwo abagize urwego rwo kunganira ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’abaturage (DASSO) mu karere ka Huye, barahiriraga kuzakora neza umurimo biyemeje tariki 11/9/2014, hari 11 batarahiye kubera batujuje ibisabwa abakozi ba Leta.
Kuri 63 batsindiye kuzakora muri uru rwego, 52 ni bo barahiye.Abatarahiye 11, ngo ni ukubera ko batujuje amadosiye yabo nyuma yo gutsindira kuzakora uyu murimo, nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana.
Amadosiye basabwa ngo ni asanzwe asabwa abakozi ba Leta muri rusange mbere y’uko batangira imirimo, harimo impamyabushobozi, icyemezo cya muganga, icyemezo kigaragaza ko batafunzwe mu gihe cy’amezi atandatu, .... Abatarahiye rero ni abatarabasha kubyuzuza.
Ese ubundi, bagiye kwigishwa batujuje amadosiye? Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Boniface Niyibizi ati “mu mategeko agenga umurimo, umuntu yuzuza dosiye yose ari uko amaze gutsindira akazi.”
Aba batabashije kurahira, biteganyijwe ko bazagira umunsi wabo wihariye mu cyumweru gitaha. Niyibizi ati “mu cyumweru gitaha bazaba bose barangije kubona ibyangombwa bikenewe kuko abenshi muri bo barabura icya ngombwa kimwe cyangwa bibiri kugira ngo babyuzuze.”

Bamwe muri aba batarahiye bavuga ko ahanini icya ngombwa batarabona ari ikigaragaza ko batafunzwe. Ngo ahanini bagiye basabwa kujya kubishakira kure, ubundi bagasabwa kuzana ilisiti bariho igaragaza umurimo bagiye gukora kandi icyo gihe iyari ihari itari isinye.”
Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’akarere ka Huye, yasabye aba DASSO kuzakorana umurava akazi kabo, disipurine ikaba ari yo ibaranga, kandi bakagaragaza ubudasa (bagakora neza kurusha aba local defense basimbuye ndlr).
Abatabashije kurahira na bo, yabasabye gushakisha vuba ibibura kugira ngo dosiye zabo zuzure, kandi abasaba ko uzagira ikibazo azabagana bakamufasha.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo uy’umuyobozi avuze ntabwo nemeranya nawe kuko umuntu ashyirwa mumahugurwa aruko yujuje ibisabwa, kuko niba babanza guhura nyuma bagasaba ibyangombwa ibyo mpamyako amategeko avuze atabaho, ikindi ibyo nabifata nko gukoresha nabi umutungo wa leta kuko mugihe byagaragara ko batabashije kuzuza ibyo basamwa amafranga yabatanzweho mugihe bahabwaga amahurwa yabarwa nk’igihombo leta igize, ikindi nibyo bikurura ruswa kuko aho kugirango umuntu abure akazi yahitamo kugira icyo atanga kugirango abone akazi, ikindi umuyobozi nawe ukora ibintu nk’ibi nawe afite icyo agamije.
ni ngombwa ko ibintu byose bikorwa mu mucyo , iki inicyo nsigaye nkundira inzego nyinshi z’u Rwanda byinshi biri kugenda bihinduka bijya muburyo