Hoteli La Palisse Nyamata yifashishijwe mu gukumira Covid-19 ubu irakora ite?

Muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu Rwanda, hakurikiyeho ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo, harimo gukumira ikwirakwira ryacyo, Hoteli La Palisse Nyamata ikaba yarifashishijwe muri ubwo buryo ariko ubu ikaya yakira abayigana uko bisanzwe.

N'ubwo yifashishijwe mu gukumira Covid-19, iyi Hoteli ubu ngo irakora uko bisanzwe
N’ubwo yifashishijwe mu gukumira Covid-19, iyi Hoteli ubu ngo irakora uko bisanzwe

Mu ngamba zahise zishyirwaho icyo gihe, harimo gushyiraho za ’sites’ zitandukanye zishyirwamo abari mu kato (isolation sites), ahafashirizwa abamaze kwandura Covid-19 (treatment sites) nk’uko bisobanurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Muri icyo gihe ibikorwa remezo bitandukanye birimo za hoteli, amashuri, ibitaro, byarafatwaga bigahindurwa (isolation centers) cyangwa se (treatment centers), nyuma byarangira ngo bigasukurwa bikongera bigatanga serivisi bisanzwe bitanga.

Ni muri urwo rwego na Hoteli La Palisse Nyamata yifashishijwe, ariko yo kuko ngo ifite ahantu hanini kandi hashoboraga gukoreshwa ku buryo butandunye nk’uko bisobanurwa na Uwimana Derrick, yari ifite aho abari mu kato bategereje kumenya uko bahagaze baba, ikagira n’ahafashirizwa abamaze kumenya ko banduye Covid-19 (treatment site).

Ibyo gukoresha Hoteli La Palisse Nyamata nka ’treatment site’ ngo byarangiye muri Gicurasi 2020, nyuma amahoteli yongeye kwemererwa gufungura, na yo irafungura itangira gutanga serivisi za hoteli zisanzwe.

Umuntu yakwibaza niba kuba iyo Hoteli yarakoreshejwe mu kwakira abari mu kato bategereje kumenya niba baranduye Covid-19 ndetse ikanafashirizwamo abanduye icyo cyorezo, hari icyo byahungabanyije ku bantu basanzwe bayigana, wenda bishisha ko na bo bakwandura n’ibindi, ariko Mahoro Julien ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri ’RBC’ yabisobanuye neza.

Yagize ati "Kuba abantu bakwishisha kuyijyamo kuko ari hoteli yahoze icumbikiye abo bantu, ntaho bihuriye, urugero mu isoko rya Nyarugenge ryigeze kubonekamo abarwayi benshi bararifunga ariko birangiye riratunganywa rirafungura ubu abantu barijyamo nta kibazo. Muri za banki hagiye habonekamo abarwayi ariko ntibibuze ko ubu abantu bazijyamo bagasaba serivisi bakeneye. Iyo ahantu runaka habonetse umurwayi wa Covid-19, barahasukurwa, abantu bagakomeza kuhagenda uko bisanzwe".

Kuri icyo kibazo cyo kumenya niba hari icyo gukoresha Hoteli La Palisse Nyamata nka ’treatment’ byahungabanyije ku bari basanzwe ari abakiriya bayo, Uwimana Derrick ushinzwe ibikorwa muri iyo Hoteli avuga ko ahubwo babibonye nk’amahirwe atuma icyizere abakiriya bagirira iyo Hoteli kizamuka kuko, babonye ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu batandukanye, igashobora kubarinda uko bishoboka.

Yagize ati "Ni ibisanzwe abantu ntibafata ibintu kimwe, hari abagira ikibazo cyo kuyizamo kuko yahoze ikoreshwa nka ’ treatment site’, ariko abo ni abantu bakeya cyane, na ho muri rusange twe aho kubibona nk’ibitubuza amahirwe twabifashe nk’ibiyazamura, kuko byatumye icyizere abantu bagirira Hoteli ko yashobora kurinda abantu ntibandure kizamuka".

Ati "Ubu twakiriye abari mu mikino ya ’Afrobasket’, ni irushanwa rikomeye, abakinnyi bajya gutangira gukina bapimwe Covid-19, iyo bari hano muri Hoteli ntawe usohoka mu rwego rwo kurinda ko yagira aho yandurira icyo cyorezo. Ni na yo mpamvu ubu nta bandi bakiriya baturuka hanze binjira muri iki gihe abo bakinnyi bakiri hano. Ibyo kwakira aba bakinnyi byaturutse ku cyizere Hoteli ifitiwe".

Ku bijyanye na serivisi muri iyo Hoteli muri rusange, umubare w’abakiriya bayigana muri iki gihe cy’icyorezo, Uwimana avuga ko cyagize ingaruka ku buzima bw’igihugu muri rusange n’amahoteli yagize ibibazo, ariko uko icyorezo kizagenda gishira ngo ahamya ko bizongera bikagenda neza, abakiriya bakaba benshi uko byahoze, n’ubwo n’ubu ngo baza ku rugero ruto ugereranyije na mbere y’icyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka