Musanze: Hotel Muhabura ifashwe n’inkongi

Iyo nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura mu ma saa yine y’ijoro ryo ku wa mbere Tariki 14 Ukwakira 2024, ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.

Iyi nkongi ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro
Iyi nkongi ngo yaba yahereye ahagenewe gutegurirwa amafunguro

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje iby’iyi nkongi agira ati: "Nibyo Koko hari igice cyafashwe n’inkongi cy’iyo Hoteli, ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuyizimya burimo burakorwa. Ibindi birebana na yo turacyabikurikirana".

Iyi Hoteli yubatswe hafi y’ibiro by’Akarere ka Musanze, ifatwa nk’imwe mu zubatse izina ahanini bishingiye ku kuba iri mu zabimburiye izindi mu kubakwa mu mujyi wa Musanze, kugeza ubu ikaba iganwa n’abiganjemo abanyamahanga akenshi baba bagenzwa n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.

Zimwe mu nyubako za Hotel Muhabura zafashwe n'inkongi bivugwa ko yahereye mu gikoni
Zimwe mu nyubako za Hotel Muhabura zafashwe n’inkongi bivugwa ko yahereye mu gikoni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakomeze hakorwe ubugenzuzi bwimbitse ku mpamvu yateye inkongi

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 15-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka