Horizon Express yishyuriye Mitiweri abantu 100
Ikigo gitwara abagenzi mu Rwanda Horizon Express Ltd, cyishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) abaturage 100 bo mu Karere ka Nyaruguru.

Ubuyobozi bwa Horizon Express bwashyikirije uwo musanzu ubuyobozi bw’ako karere nyuma y’umuganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo wabereye mu murenge wa Kibeho, ku wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016.
Ubuyobozi bwa Horizon Express buvuga ko uretse gutwara abagenzi, bakoresheje imodoka, banakora ibikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, harimo no kwifatanya mu miganda no gufasha abatishoboye.
Bihira Gilbert uyobora Horizon Express avuga ko nyuma y’amezi atatu gusa bafunguye ingendo za Huye-Nyaruguru, bahise batekereza gufasha bamwe mu baturage ba Nyaruguru badashoboye kwibonera mitiweri.
Agira ati “Tugira gahunda yo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, ari nayo mpamvu twatanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye kugira ngo babashe kwivuza hanyuma bakore imirimo yabo bafite ubuzima bwiza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bushimira Horizon Express mbere na mbere ku kuba yarabashije gufungura ingendo zayo muri ako karere, bigatuma ingendo zari zisanzwe zigoye zibasha koroha, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bisizi Antoine.
Agira ati “Umuhanda wacu ntiwagendekaga! Ariko twarabegereye baradukundira bemera kohereza imodoka ku buryo ubu buri saha hari imodoka iba ihagurutse i Huye iza Nyaruguru ndetse n’ihagurutse i Nyaruguru ijya i Huye.
Ibi bikorwa byose rwose turabibashimira ni abafatanyabikorwa beza cyane.”

Uretse gahunda yo gutwara abagenzi buri saha bava cyangwa bajya mu karere ka Nyaruguru ubu Horizon Express yafunguye ishami rya “Courier”, rifasha abayigana koherezaza ubutumwa, buva cyangwa bujya muri Nyaruguru.
Mu muganda wabereye i Kibeho muri Nyaruguru hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bisaga 13000, ku buso bwa Hegitari 39 zakozweho amaterasi y’indinganire.
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima icyo kigo gitwara abagenzi kuko cyatangiye mituelle ni eric kwityazo.
Horizon Express mubaye INDASHYIKIRWA!
Iki gikorwa ni kiza! Horizon Express mubaye INDASHYIKIRWA!
Turashimira horizon express barashoboye nabantu babagabo