Hon Mukabalisa Donatille yitabiriye inama y’Abagore bayobora Inteko Zishinga Amategeko

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Mukabalisa Donatille, yitabiriye Inama y’Abagore bayobora Inteko Zishinga Amategeko yabereye mu Bufaransa.

Ni inama yabereye mu Bufaransa
Ni inama yabereye mu Bufaransa

Iyi nama yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Palais Bourbon, yateguwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Yaël Braun-Pivet, yitabirwa n’abayobozi 25 bayobora Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bungurane inama n’ibitekerezo ku mbogamizi n’ingorane abagore bahura na zo, ndetse n’icyakorwa mu kurwanya ihutazwa ry’uburenganzira bwabo.

Perezida Emmanuel Macron, aganira na bo yabashimiye ubwitabire ndetse anashimira igitekerezo cyo gutegura iyi nama, ababwira ko yiteguye kubafasha no kubashyigikira mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo.

Ubushakashatsi ngarukagihe bukorwa n’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe na IPU ku itariki ya 5 Werurwe 2024, bwerekana ko u Rwanda rukiri ku mwanya wa mbere ku isi, aho rufite abagore 61.3% mu mutwe w’Abadepite na 34.6% muri Sena.

U Rwanda rukurikirwa n’ibihugu birimo Cuba ifite abagore 55.7%, Nicaragua ifite 53.9%, Mexico 50.4% Andorra na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zifite 50.0%.

IPU ivuga ko impuzandengo y’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko ku Isi ari 26.9%, bakaba barazamutseho 0.4% hakurikijwe amatora yabaye mu mwaka wa 2023.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko muri rusange umubare w’abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko b’abagore wageze kuri 23.8% uvuye kuri 22.7%, aho nk’ibihugu bya Cambodia na Côte d’Ivoire byatoye abayobozi b’Inteko b’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka yabyo.

IPU kandi yatangaje ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ari yo yazamuye igipimo cy’abagore bari mu Nteko kurusha ibindi bice, kuko biyongereyeho 3.9% mu matora yabaye mu mwaka wa 2023, ugereranyije n’amatora yaherukaga kuba muri ibyo bihugu.

Iyonama yateranye kuva tariki 6 kugera ku ya 7 Werurwe 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka