Hon. Bamporiki yiyunze n’itorero rya ADPR nyuma y’igihe barebana ay’ingwe

Itorero rya ADPR ryateye intambwe mu gucyemura bimwe mu bibazo bimaze iminsi birirangwamo, ryiyunga Hon. Edouard Bamporiki, umwe mu bayoboke bari bamaze igihe kinini batarebana neza, biyemeza gukorera hamwe mu guteza iri torero imbere.

Ibi bibaye nyuma y’uko impande zombi zicariye hamwe zikabwizanya ukuri ku cyari cyarateye ubusyamirane, bwanakuruye urwicyekwe ko hari abandi banyamuryango bari bashyigikiye Hon. Bamporiki.

Hon. Bamporiki yagerageje gusobanura inkomoko y'ikibazo yagiranye n'abayobozi b'ubuyobozi bwa ADEPR.
Hon. Bamporiki yagerageje gusobanura inkomoko y’ikibazo yagiranye n’abayobozi b’ubuyobozi bwa ADEPR.

Uyu Mudepite niwe ubwe wafashe iya mbere yegera abayobozi b’itorero abasaba ko ibibazo bari bafitanye babirangiza, kugira ngo bakomeze umurimo wo gukorera Imana bera, nk’uko yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4/4/2014.

Yagize ati "Ntago ngiye kuzajya mpora nikoreye abantu ntazi niba aribo bari ku ruhande rw’Imana niba ari njye uri ku ruhande rw’Imana, nababwiye ko ukuri mwe gukomeza kugira urundi rujijo ntimuzongera no kunyumva ndi mu bibazo bya ADPR muzanyumva mu bisubizo. Ahatari igisubizo ntaho nzaba ndi."

N’ubwo benshi bakeka ko ibyo bibazo byatangiye kubera ijambo Hon. Bamporiki yavugiye i Gihundwe muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda", anenga bikomeye imiyoborere yo mu itorero rya ADPR, nyirubwite we avuga ko byatangiye cyera.

Pasiteri Sibomana, umuvugizi wa ADEPR, yatangarije abanyamakuru ko umuco wa Kinyarwanda bitemewe gusebya abayobozi n'iyo waba wababonyeho ikosa, ahubwo ko ugomba kubanza kubegera.
Pasiteri Sibomana, umuvugizi wa ADEPR, yatangarije abanyamakuru ko umuco wa Kinyarwanda bitemewe gusebya abayobozi n’iyo waba wababonyeho ikosa, ahubwo ko ugomba kubanza kubegera.

Ati "Aba bayobozi twsabanye imbabazi impamvu ya mbere ni ighe twamaranye muri CEA (inama nyobozi), njyewe ngashinigira ku bitekerezo byanjye bigateza impaka bikabandindiza mu mirimo ya buri munsi kandi niba hari ukuntu numva ibintu abo turi kumwe bose bakabitorera nkakomeza kuba ikibazo."

Zimwe mu ngero yatanze ni aho hari abayobozi bari birukanywe mu buyobozi ariko bakaza kugarurwa mu myanya yabo mu buryo atabonaga ko buciye mu mucyo. Yavuze ko icyo ari kimwe mu bibazo byatangije guhangana muri komite nyobozi y’agateganyo bari bahuriyemo.

Ubuyobozi bwa ADPR bwaje kuvugana n'itangazamakuru nyuma y'igihe kinini bubisabwa ariko ntibikorwe.
Ubuyobozi bwa ADPR bwaje kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’igihe kinini bubisabwa ariko ntibikorwe.

Hon. bamporiki avuga ko yanababajwe n’uburyo itorero rya ADPR ryafashe umwanzuro wo kwandikira Perezida w’Inteko bamuregera Hon. Bamporiki. Ariko Umuvugizi wa ADPR, Pastor Jean Sibomana, yavuze ko babikoze mu rwego rwo kugira ngo inteko ishinga amategeko imukosore.

Yanaboneyeho kunyomoza bimwe mu bimaze iminsi bivugwa ku bibazo biri muri iri torero, birimo abapasiteri bageze ku 10 bafunzwe kubera gushaka gushinga idini ryabo binyuranyije n’amategeko n’abandi bandikiye Perezida wa Repubulika bamuregera bamwe mu bayobozi ba ADPR babatera ubwoba.

Yavuze ko itorero nyuma yo kwiyunga na Hon. Bamporiki, bagiye gukomeza kwegera abantu bafite ibibazo ku idini ariko anasaba ko n’undi waumva afite ikibazo ku buyobozi buriho kubanza kubegera.

Mu rwandiko bandikiye inteko ubuyobozi bwa ADEPR, bwashinje Hon. Bamporiki ko inshuro zirenze imwe yagiye atanga ibiganiro bigamije kugumura abakirirsito b’idini, akanabahamagarira gukusanya ibirego n’ibindi bitashimishije mu idini yabo, akabibajyanira hejuru, bigakemuka.

Ibi byose Depute Edouard Bamporiki nawe yakomeje kubihakana avuga ko atri abantu bamwe mu b’aho yabaga yagiye gukorera bamubeshyeraga kubera inyungu zabo.

Ibibazo hagati ya Hon. Bamporiki n’ubuyobozi buriho muri ADEPR byatangiye mbere y’uko aba umudepite.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mudepite akwiye kugenda buhoro dore aracyari numwana. Ibyo kwitwaza ko yabaye depite agashaka kwikemurira indirectement ibibazo ngo yari afitanye na adepr mbere hose sibyo.

mbo yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka