Holy Church yemeza ko “Ndi Umunyarwanda” yemewe n’ibyanditswe byera
Bamwe mu banyamadini mu karere Muhanga batangiye kuvuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ijyana n’ibyanditswe byera byo muri Bibiliya.
Umushumba w’itorero Holy Church mu Rwanda, Apotre Appolinaire Niyomwungeri Constantin, avuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” basanze ari gahunda ikwiye kuba yakwigishwa mu nsengero kuko ari gahunda yubaka imitima y’abayoboke babo by’umwihariko imitima y’Abanyarwanda bashegeshwe n’amateka banyuzemo.
Akomeza avuga ko kugeza ubu asanga nta banyamadini bemera amacakubiri ati: “guhera ku bayisiramu, abagatolika, abayehova n’abandi nta n’umwe wemera ubwicanyi nta n’umwe wemera division [amacakubiri]”.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangiriye mu bayobozi bakuru, ubu iri kumanurwa no mu zindi nzego zitandukanye ndetse no mu baturage ndetse abanyamadini barifashishwa mu kwigisha iyi gahunda nk’abavuga rikumvikana mu bayoboke babo.
Nubwo ku ikubitiro bamwe mu banyamadini batabihaye agaciro cyane mu nsengero ahateranira imbaga y’abantu, magingo aya bamwe mu bahagarariye amadini bavuga ko amadini yitaye kuri iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yagenda neza kurushaho.
Bwa mbere amadini yadukaga mu Rwanda imwe mu mico gakondo yamaganiwe kure n’abapadiri bera ndetse n’abandi banyamadini bari binjiye mu muryango nyarwanda. Myinshi muri iyi mico aba banyamadini bayihinduye ibikorwa bya gipagani ku buryo n’Abanyarwanda batari bake ubwabo bayanze kugeza na magingo aya.
Appolinaire Muvunanyambo, umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda avuga ko Ubunyarwanda buhabanye no gukora imihango gakondo.

Ati: “Ba umukirisitu ube Umunyarwanda, ibyo kubandwa cyangwa indi mico n’imihango Abanyarwanda bakoraga, bakurikije n’igihe barimo ntabwo rero bikijyanye n’ibihe turimo kandi turagendana n’ibigezweho; ariko niyo ibindi byose byavaho Ubunyarwanda ntibuzatuvaho”.
Muvunanyambo akomeza avuga ko nubwo ibihe bitera imbere bimwe bikagenda byibagirana ariko ngo ntibizigera bikuraho Abanyarwanda ko baba abo aribo. Ati: “indangagaciro z’Ubunyarwanda zirimo gukunda igihugu, ubupfura nizo dushingiraho”.
Umwaduko w’abazungu ni kimwe mu by’Abanyamateka bavuga ko cyahungabanije ndetse cyanagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda.
Bamwe mu Bazungu bageze mu Rwanda bwa mbere harimo abihayimana baje bazanywe no gukwirakwiza inyigisho z’iyobokamana; aba biganjemo abo mu idini gatorika ndetse n’abapotesitani.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abapotre bo mu Rwanda barutwa nabasatani bo mubindi bihugu.Ibya kayizari banze kubitanga ahubwo babyubakiraho imishinga.Sinzasubira mu idini kuko ni icengezamatwara rya satani.
Biratangaje in 2020 kubona uwo Apollinaire Constantin Niyomwungeli wigira umu apotre (Bishop) agaragara mu bugambanyi bwo gufata Rusesabagina, ngo ni Bishop wumurundi naho maneko y’u Rwanda wihishe mu madini😂
Straight Stoic, ubwo rero wigize igitangaza mu kumenya ibirenze. Ubwo se ko utavuze ku bo Rusesa yicishije i Nyabimata.
Sha nkufashe, nakwasa urushyi ukarurwara iminsi ari nako wicuza ubu busa usutse aha.
Asyii gari we....
Pasiteri Niyubahwe.
Sinkeneye igisubizo cyawe. Unukije aha....
yewe!nabari ba auteurs bayo ntabwo barikubyemera baravugako abayibitirira bagamije gupfobya!!!ntazivuguruze nyuma we azahagarare ku ijambo ntibakatubeshye biyita Apotres gusa bajijisha!