Hitegwe iki nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena ‘amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu, azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.

Ubwo ayo masezerano yasinywaga
Ubwo ayo masezerano yasinywaga

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington D.C, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko baganiriye ku bibazo bya nyabyo bikwiriye gukemuka.

Yagize ati “Uyu munsi turimo kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ni ingenzi ko tuganira ku kubaka ubukungu bw’akarere buhuza ibihugu byacu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika. Intego yacu ni ukugira akarere gatekanye, kazira ubuhezanguni bushingiye ku moko, kandi kayobowe neza.”

Yunzemo ati “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”

Mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko hari icyizere cy’amahoro.

Yagize ati “Amakuru meza ni uko hari icyizere cy’amahoro, amakuru ya nyayo ni uko amahoro agomba kugerwaho.”

U Rwanda na RDC byemeranyije gutegura amasezerano y’amahoro bitarenze tariki 2 Gicurasi2025.

Kopi y’amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye impande zombi zagiranye, igaragaza ko nimara gutungana, impande zombi zizayisuzuma.

Igira iti “Mu bufatanye no mu bujyanama bwa Guverinoma ya Amerika, abitabiriye [isinywa ry’aya masezerano] bemeye gukorana binyuze mu nzira zisanzweho, mu gutegura inyandiko y’umushinga w’Amasezerano y’Amahoro, izasuzumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 2 Gicurasi.”

Amerika yagaragaje ko hari ingingo z’umushinga w’aya masezerano u Rwanda na RDC bishobora kutemeranyaho, bityo ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ibumvikanishe.

U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro, igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.

Ibihugu byombi byemeranyije ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe, ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Asia.

Amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro aca amarenga ko mu gihe impande zombi zazaba zimaze kumvikana ku ngingo zizaba zigize uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro, azahita ashyirwaho umukono.

Perezida Trump yatangaje ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro

Nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda na RDC bagiranye amasezerano agena amahame y’ingenzi aganisha akarere ku mahoro n’umutekano birambye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko bigiye kubona amahoro.

Ku wa 27 Mata, umunyamakuru yabajije Trump icyo yiteze muri aya masezerano, asubiza ko abona ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro vuba.

Trump yagize ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na RDC, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

SADC yacyuye intwaro zayo izinyujije mu Rwanda

Nyuma y’iminsi itanu gusa u Rwanda na RDC bagiranye amasezerano agena amahame y’ingenzi aganisha akarere ku mahoro n’umutekano birambye, ku wa 29 Mata, ingabo za SADC zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda.

Ibi bikoresho birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’iby’ibinyabiziga bisanzwe, ni bwo byatangiye kwambuka ku mupaka wa Rubavu.

Hari hashize igihe bivugwa ko SADC izataha inyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma ariko ntibyakunda, ariko andi makuru na yo akavuga ko ngo batashakaga guca mu Rwanda, kuko ngo bumvaga ko cyaba ari igisebo.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko gutangira gutaha kw’ingabo za SAMIDRC ziva mu Burasirazuba bwa RDC, ari intambwe ikomeye mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba.

Yagize ati “Kuba ingabo za SAMIDRC zari zigihari byari impamvu irushaho gukomeza amkimbirane, kuba uyu munsi zatangiye gutaha, ni intambwe nziza mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje.”

Perezida Tshisekedi yijeje Abanyekongo amahoro arambye

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi Tshilombo, yijeje Abanyekongo ko agiye kubasubiza amahoro arambye, nyuma y’aho igihugu cye kigiranye n’u Rwanda amasezerano.

Ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, ku wa 29 Mata, Perezida Tshisekedi, yatangaje ko amasezerano RDC yagiranye n’u Rwanda ari intambwe iganisha ku cyerekezo cyiza yifuzaga.

Yagize ati “Ni isezerano nahaye abaturage banjye ko nzahatana kugeza ku iherezo, ko nzagarura amahoro, ya nyayo kandi arambye. Nyuma y’ibyo mwabonye byose, nta kibazo cy’umutekano muke muri RDC kizongera kubaho. Ni cyo cyifuzo n’intego yanjye.”

Mu kwezi k’Ukuboza 2024 byari, byateganyijwe ko u Rwanda na RDC byari kugirana amasezerano agamije gufasha akarere kubona amahoro arambye, bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umuhuza wabyo kuva mu 2022.

Aya masezerano yari gushyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi ndetse na Lourenço, ariko icyo gikorwa cyari gihanzwe amaso na benshi cyarasubitswe nyuma y’aho intumwa za RDC, zanze kugirana ibiganiro bitaziguye na AFC/M23.

Amerika yafashije u Rwanda gusinya amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye, nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bitangarije muri Qatar ko byemeranyije guhagarika imirwano, kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka