HHC yatangiye guhuza ababayeyi n’abana baba mu bigo by’imfubyi

Nyuma y’umwaka umwe gahunda yo gushyikiriza imiryango abana baba mu bigo by’imfubyi itangijwe, abana ba mbere batangiye guhuzwa n’imiryango bakomokamo cyangwa ishaka kubarera.

Iyi gahunda yatangirijwe mu kigo cya Noel Nyundo mu karere ka Rubavu aho abana 11 bashyikirijwe imiryango yo kubarera.

Umuryango wakiriye umwana wabaga mu kigo cy'imfubyi cya Nyundo. (Foto:Sebuharara)
Umuryango wakiriye umwana wabaga mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo. (Foto:Sebuharara)

Bamwe mu babyeyi bakiriye abana batangarije Kigali Today ko nubwo badafite ubushobozi buhagije bafite umutima wo kurera neza abana bajyanye kandi bazabafata nk’ababo cyane ko hari abandi barera.

Umubyeyi watwaye abana babili avuga ko yari yazanye bane nyuma y’uko babuze nyina ubabyara ariko ngo mu bushobozi afite yizera ko azabarera kuko akunda abana.

Uwitwa Solange we avuga ko hejuru y’abana batatu asanganywe ngo yongeyeho undi mwana watakaje umubyeyi akamutoza uburere ntacyo byakangiza ku mutungo n’ubuzima bwe.

Hejuru y'abana batatu asanganywe yongeyeho undi w'urukundo (Foto:Sebuharara)
Hejuru y’abana batatu asanganywe yongeyeho undi w’urukundo (Foto:Sebuharara)

Ubuyobozi bw’umuryango Hope and Home for Children (HHC) ushinzwe gusubiza abana mu miryango ubakura mu bigo by’imfubyi buvuga ko icyabagoye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ari ugushaka abana kuko benshi bazana abana bavuga ko babatoraguye.

Habimfura Innocent ukora mu muryango HHC yatangaje ko ikigo cya Nyundo aricyo kigo mu Rwanda gifite abana benshi barenga 520 ariko hari ikizere ko abafitanye isano n’abana bazaza kubakira.

Kubera ubwinshi, abana baba mu kigo cya Nyundo baryama bacurikiranye. (Foto: Sebuharara)
Kubera ubwinshi, abana baba mu kigo cya Nyundo baryama bacurikiranye. (Foto: Sebuharara)

Biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere nta mwana uzaba akiba mu kigo cy’infumbyi; nk’uko amasezerano umuryango Hope and Homes for Children wasinye na Leta y’u Rwanda abiteganya.

Mu gihe benshi bumva ko kurera mu kigo ari byiza benshi mu bakozi b’umuryango HHC bavuga ko kurerera mu miryango bitanga umusaruro mwiza kuruta kurerera mu kigo aho abana bakura nta rukundo n’ubupfura ndetse bagakura badafite indangagaciro z’ubunyarwanda.

Kubera ubwinshi, abana baba mu kigo cya Nyundo baryama bacurikiranye. (Foto: Sebuharara)
Kubera ubwinshi, abana baba mu kigo cya Nyundo baryama bacurikiranye. (Foto: Sebuharara)

Ikindi kintu kiba mu bigo kitavugwa n’uko abana b’abakobwa batewe inda birukanwa kandi igitsure bahabwa ari gicye ibi bigatuma umwana ashobora kuzagira ubuzima butari bwiza agenze hanze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muntu wiyise SSS ashobora kuba akoramo cg yararewemo. Gusa ibyo umunyamakuru yatangaje n’iriya foto nibyo kuko yarayifashe. Wowe rero umuvuguruza ku bw’inyungu zawe gusa. Igifitiye abanyarwanda benshi akamaro ni uko abana bakurira mu miryango bagahabwa uburere n’urukundo bibereye umwana w’umunyarwanda aho kurererwa mu bigo by’impfubyi. None se buriya muri bariya bana haramutse hari urwaye ntahita yanduza abandi?

BAGUMA yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

ntimugatare inkuru zisebya ubu iyi photo abana bacurikiranye ugeze ku Nyundo wasanga ariko baryama
kiriya Kigo cyareze benshi mwigisebya.

sss yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka