Hejuru ya 90% y’ibibazo by’akarengane nta shingiro biba bifite- Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko hejuru ya 90% y’ibibazo rwakira biba bidafite ishingiro, kuko nibura 6% ari byo bigaragaza akarengane gusa. 33% y’ibi bizo byakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi kandi biba bishingiye ku manza mbonezamubano ku buryo ngo byagakwiye gukemukira mu muryango bitagombye kubasiragiza mu nkiko.

Umuvunyi Mukuru Anastaze Murekezi yasabye baturage kureka gusiragira mu nkiko
Umuvunyi Mukuru Anastaze Murekezi yasabye baturage kureka gusiragira mu nkiko

Imitungo y’abashakanye baka gatanya mu nkiko ni kimwe mu bibazo bikunze kunanirana gukemukira mu miryango bikagana inkiko, ndetse no kurangiza izo manza bikaba ibibazo kubera imiterere y’irangizarubanza nk’igihe hari imitungo itagaragazwa neza.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, ni ho ahera asaba abaturage n’inzego z’ibanze gufatanyiriza hamwe kunga no kumvikansha abafitanye ikibazo kurusha kugana inkiko.

Avuga kandi ko hari imanza z’abaturage batajya bava ku izima bagakomeza gukururana mu nkiko, kandi ibibazo byabo byararangijwe neza n’inkiko abaturage bagakomeza kuburana urwa ndanze.

Ashingiye ku mibare igenda ihinduka buri mwaka, Umuvunyi Mukuru agaragaza ko akarengane katajya karenga 10% y’ibibazo urwo rwego rwakira, agasaba ko abaturage bajijuka bakamenya gukurikirana ibirego byabo haba mu kurangiza imanza, kuzijuririra no kwishyurira ibyatsindiwe ku gihe.

Agira ati “Mu bibazo twakira by’akarengane, usanga kagaragara gusa hagati ya 5% na 10%, bivuze ko abacamanza bacu baca neza imanza. 96% nta karengane kaba karimo muri rusange, cyakora ntibivuze ko ya 6% y’akarengane itagomba gukurikiranwa.

Umuvunyi Mukuru asobanura ko ibibazo byinshi yakira nta karengane kaba karimo
Umuvunyi Mukuru asobanura ko ibibazo byinshi yakira nta karengane kaba karimo

Usanga hari abaturage bakomeza kuburana kandi ikibazo cyabo cyarakemutse ntibemere ibyavuyemo n’imyanzuro y’urukiko, ugasanga umuntu yanze kwishyura ibihumbi 200 yatsindiwe, haza umuhesha w’inkiko w’umwuga akayishyura yongeyeho ibindi bihumbi 500 y’igihembo cye, burya n’uwatsinzwe akwiye kugira uruhare mu kurangiza urubanza yatsinzwe”.

Umuvunyi Mukuru akomeza avuga ko kuba akarengane kari ku ijanisha ryo hasi, abaturage bakwiye kwizera inkiko zo mu Rwanda ko zica imanza neza, ko ndeste n’inzego z’abunzi zikora neza ugereranyije n’ibibazo zikemura.

Hari abaturage usanga ibirego byabo byarageze mu nzego zose ariko ntibave ku izima
Hari abaturage usanga ibirego byabo byarageze mu nzego zose ariko ntibave ku izima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza! Ntabwo nshaka gutangaza umwirondoro wanjye. Ndagirango mumbwire number mpamagara nkeneye abashinzwe kurwanya akarengane pe?😭Ndabinginze rwose🙏. Musaza wanjye aheze muri casho nukuri kandi niwe udutunze?😭😭 Muri make ninko kutwica pe? Ikibabaje kurushaho ararengana ijana kw’ijana nukuri??? Mupfashe ndabinginze🙏

Elias yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

90% nta shingiro!!!! Ahaaaaaa ahari umwotsi.......

Ninde wakwishimira gusiragira nta karengane yagiriwe cg yakorewe.

Matts yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka