Hehe no kongera gusengera ahakorerwa akazi ka Leta

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko gukorera ibikorwa by’amasengesho ku kazi ka Leta bihagaritswe burundu.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yahagaritse ibikorwa by'amasengesho mu kazi ka Leta
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahagaritse ibikorwa by’amasengesho mu kazi ka Leta

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ryerekana ko icyo cyemezo gifashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi bo mu nzego za Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka Leta.

Iryo tangazo rigira riti “Ndabamenyesha ko ibikorwa by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mboneyeho kumenyesha abayobozi bose n’inzego z’imirimo ya leta gukomeza kubahiriza itegeko No86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba leta.

Cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya 10 n’iya 11 zirebana n’imigenzo yayo, cyane cyane kubirebana n’ibendera ry’igihugu.

Ndabasaba mwese kubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa no kubimenyesha inzego zose, zishamikiye kuri minisiteri muyobora kugira ngo nazo zihite zibyubahiriza.”

Iryo tangazo ryashyizwemo umukono na Minisitiri w'Intebe
Iryo tangazo ryashyizwemo umukono na Minisitiri w’Intebe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Gukoresha igihe cy’akazi mu masengesho,ni ukwiba LETA.Ikindi kandi,mujye mumenya ko imana itumva amasengesho yose.Urugero,ntabwo imana yumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).
Andi masengesho imana itumva,ni ay’abantu bigisha cyangwa bemera ibintu bidahuye na Bible (Matayo 15:9).Urugero,hali amadini menshi asenga cyane kandi atemera ko YESU ari Umwana w’imana.Muli ayo madini atemera ko YESU yadupfiriye,twavuga Abaslamu,Abahinde,etc...
Mbere yo gusenga,abantu bali bakwiye kubanza kwiga Bible kugirango bamenye amasengesho imana yumva n’ayo itumva.Ntimukibwire ko imana yumva abantu bose.Iriya mirongo ya Bible natanze,ivuga ko imana itumva abantu bose.

NZARAMBA Steven yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Icyocyemezo Minisiteri Yafashe Ndagishyigikiye,kuko Usanga Bamwe Mubakozibaleta Bamara Igihekinini Mumasengesho.Bakica Akazi.Burikintu Nigihecyacyo.

Tegereza Promesse yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane kuko ndakuvanga amasaka namasa karamendo KBS 0789158432
Turi kumwe

Habanabakize Olivier yanditse ku itariki ya: 13-02-2022  →  Musubize

Nibwireko batabujijwe gusenga,Ahubwo babujije amasengesho abera kukazi mumasaha y’Akazi akanakica.

Mushimiyimana Samuel yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

bajye basengera mungozabo cg nibataha bajye kurara mubyumba byamashengesho munsengero nicyo twazubakiye bareke gutera imana agahinda

kiging yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Gusenga nibyiza kuko n ’lmana yakaguhaye ntiwabura gusenga

Alias. yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ni danger
Nta mikino

kayigana yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka